Ingabo za Uganda kuri ubu zi tegerejwe i Goma mu guhangana na M23.

Abasirikare ba  Uganda, bari mu myitozo  yo kujya mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma yuko hagiyeyo abo muri  Kenya.

Ubuyobozi bwa (UPDF) bwagaragaje abasirikare b’iki Gihugu bari guhabwa amabwiriza ndetse buvuga ko ubu bari tayali kujya mu butumwa bwa EAC.

Amafoto yagaragajwe, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti:  “Ingabo za Uganda ( UPDF ) ziri mu myiteguro ya nyuma yo kujya mu butumwa muri DRC bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Ubuyobozi bwa UPDF buvuga ko aba basirikare bazajya muri DRC, bari guhabwa amabwiriza n’amahugurwa kugira ngo bazarusheho gutanga umusaruro mu butumwa bazajyamo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Bagize bati:  “Aba basirikare bari mu myitozo ya nyuma mbere yuko bajya mu burasirazuba bwa RDC kwifatanya n’abasirikare ba Kenya bamaze kugera i Goma.”

Abasirikare ba UPDF bazaba bakurikiye aba Kenya, bagiye mu DRC mu ntangiro z’uku kwezi aho ku ikubitiro hagiye abasirikare 1 000.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *