Dore amabanga ukwiye guhisha umukunzi,ukarinda umutima we uburibwe

Urukundo rwuzuye rutarangwamo uburyarya n’umwiryane ruhindukira umuntu indiri y’ibyishimo kandi bigahindura ubuzima bwe umunezero,ariko haribyo wavuga bitari ngombwa ugasenya urukundo mu kanya gato.
MenXP itangaza bimwe byo kwirinda kuvugaho igihe uganiriza umukunzi wawe ndetse bikaba ibanga rikomeye ku bwo kubaka ahazaza hanyu heza:

1. Irinde kuvuga ko wanga umuryango we :

Abahanga bavuga ko ibintu byose bidakwiye kuvugwa bitewe n’uko harigihe byangiriza ibyiyumviro by’ukumva.
Kutishimira umuryango w’umukunzi wawe bibaho rimwe na rimwe bigaterwa nuko nabo batagukunze,cyangwa warabanye n’umwana wabo batabikunze.Menya ko kuba warashakanye nawe,bidakuraho ko bakiri abavandimwe be igihe cyose wabavuga nabi yababara kandi akiyumva nabi.Niba utabakunda irengagize ukomeze ubuzima ahubwo ugerageze guhuza umuryango ubane neza mu rukundo.

2. Irinde kuvuga abantu bagukunda bo kuruhande:

Kujya mu rukundo burya ntibibuza abandi kuba bagukunda niyo baba batemerewe kujya mu rukundo nawe.Iyo umuntu ari mu rukundo cyane cyane igitsinagore aba yifuza kumvako yakundwa wenyine,kandi akifuza ko ntawundi mwagirana umubano uretse we gusa. Igihe wakunzwe n’abandi bantu ku ruhande ukabimenya,bikemure ubahakanire ariko wirinde kubwira umukunzi wawe ibyo gukundwa kwawe n’abandi,kuko bituma yumva adatuje cyangwa akagira urwango kuri abo bantu.

3.Impano uhawe yubahe :

Abakunzi bakunze guhana impano ariko ukaba wakwakira impano utishimiye.Kuba utishimiye impano y’umukunzi ntago bikwiye ko ubimwereka cyangwa ngo umubwireko utayikunze,kuko bituma yumva ko uri intashima.

4.Gutuka umukunzi wawe kubera impinduka ku mubiri we:

Benshi bisanga badatewe ishema nuko abakunzi babo basigaye basa.Urugero rwa hafi ushobora gushakana n’umugore ateye neza uko wifuza,yamara kuba umubyeyi akaba yabyibuha bidasanzwe
ntubyishimire. Niba umukunzi wawe yagaragaje impinduka nk’izo cyangwa izindi utishimiye,mufashe kugaruka ku muronko kandi ubikorane ubwenge utamubwira nabi,kuko yumvako isaha n’isaha wamwangira uko asigaye asa,bikaba byazana intonganya mu rukundo

Abajyanama ku buzima bw’abakundana bavuga ko guhisha umukunzi amabanga amwe n’amwe bituma agutakariza icyizere igihe yayavumbuye,ariko igihe hari ibintu ufite ku mutima byamuhungabanya kandi bitagira icyo byica igihe bitavuzwe,byaba byiza ubigumanye ahubwo ugahangana nabyo kugeza bikemutse mugakomeza kugira umubano uzira inabi

Igihe uhawe impano utishimiye wibigaragaza ahubwo yakire uko iri kuko yamuvuye ku mutima ukunze

Igihe abandi bantu bagukunze sibyiza ko ubiganiriza umukunzi wawe hari nubwo agukeka ko umuca inyuma ahubwo bicyemure bucece

Tekereza neza ku bintu ugiye kubwira umukunzi mbere kuko ushobora kumubura mu kanya gato.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *