Grace Nyinawumuntu yagizwe Umutoza Mukuru w’Amavubi y’Abagore

Nyinawumuntu Marie Grace wamenyekanye cyane nk’umutoza wa AS Kiagli yagizwe umutoza w’ikipe y’abagore y’Amavubi ’abari munsi y’imyaka 23 yitegura imikino yo gushaka itike y’Imikino ya Olempike yo mu 2024.

Marie Grace asanzwe ari umuyobozi wa Tekenike mu ishuri ry’umupira rya Paris Saint Germain isi nshingano yahawe akaba azizafatanya niyi mirimo asanganywe,hakaba hamaze guhamagarwa iyi kipe izatangira umwiherero tariki 28 Kamena 2023.

Iyi kipe izakina imikino y’amajonjora yo gushaka Itike y’Imikino ya Olempike 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

Kugeza ubu amasezerano ya Nyinawumuntu ntarebwa n’iyi Kipe y’Abato gusa ahubwo n’inkuru azajya ayitoza, ashingiye kandi ku mikino Ikipe y’Igihugu izakina.

Nyinawumuntu azatangira gutoza umukino uzahuza Amavubi na Uganda ukazaba ari umukino ubanza uzaba tariki 12 Nyakanga 2023 ukazabera I Kampala naho uwo kwishyura akazebera mu Rwanda tariki 18 Nyakanga 2023 kuri Stade Huye

Grace  azungirizwa n’umutoza Mukamusonera Théogenie usanzwe atoza AS Kigali y’Abagore.

Mu gihe u Rwanda rwaba rwitwaye neza rugasezerera Uganda ruzahura na Cameroun itazaca mu ijonjora ry’ibanze kuko iri mu makipe arindwi ya mbere ku Mugabane wa Afurika hakurikijwe uko ibihugu byitwaye mu Gikombe cya Afurika cya 2022.

Mukamusonera Théogenie usanzwe ari Umutoza Mukuru wa AS Kigali WFC ni we uzungiriza Nyinawumuntu Marie Grace

Nyinawumuntu Marie Grace wahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *