Umunyarwenya Kevin Hart yasesekaye i Kigali aho aje kuharuhukira we n’umuryango we

Umunyarwenya Kevin Hart uri mu banyarwenya bakomeye ku Isi ari kubarizwa mu Mujyi wa Kigali aho yageze mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga 2023.

Kevin Hart yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga 2023 ari kumwe n’umuryango we gusa biracyagoranye kumenya neza gahunda y’urugendo rwe.

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023 inzu icuruza imideli ya Haute Baso niyo ya mbere yasohoye amafoto y’uyu munyarwenya wari wayigendereye, bahamya ko bishimiye kumwakira ndetse banamushimira kuba yahahiye.

Urugendo rw’uyu munyarwenya rumenyekanye nyuma y’iminsi bivugwa ko afitanye imikoranire na Mbabazi Egide, umunyarwanda umaze iminsi amufatira amashusho mu birori.

Kevin Darnell Hart wamamaye nka Kevin Hart ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime wubatse izina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba afite imyaka 44 y’amavuko.

Kevin Hart uri kumwe n’umuryango we yafashe ifoto y’urwibutso muri Haute Baso

Kevin Hart uri i Kigali yahahiye muri Haute Baso

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *