Abakobwa bagera kuri 250 bo muri Afghanistan bagiye kwimurira amasomo yabo hano mu Rwanda

Nyuma y’aho umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makoro atangarije ko u Rwanda rwamaze kwemeza ubusabe bwa Amerika bwo kwakira impunzi z’a Banyafaganisitani bari guhunga umutwe w’a Bataribani, kuri ubu hari kuvugwa ko ishuri ricumbikira abana b’abakobwa rya SOLA ( school of leadership Afghanistan) rigiye kwimurira abanyeshuri baryo bagera kuri 250 bagakomereza amasomo yabo hano mu Rwanda

Iri shuli rya SOLA niryo rukumbi muri icyo guhugu cyose ricumbikira abana b’abakobwa mu gihe bari mu masomo.

Kuri twitter umuyobozi w’iri shuli, Shabana yatangaje ko bamaze guhungisha abo banyeshuli, abarezi babo ndetse n’imiryango yabo.

AbaTaliban bakunze kunengwa kenshi ko badaha uburenganzira umwana w’umukobwa. Ikaba ari nayo mpamvu bahise bashyirwa mu bagomba guhunga byihuse. Bakaba bategerejwe i Kigali mu rugendo batangiye bahagurukiye muri Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *