Biratangaje, uwahoze ari minisitiri muri Afghanistani ubu ni umunyonzi mu Budage

Burya koko iby’iyisi ni gatebe gatoki, mu gihugu cy’ubudage haravugwa inkuru ya Sayed Sadaat, wari Minisitiri w’Itumanaho mu myaka itatu ishize muri Afghanistan ariko ubu akaba ari umunyonzi aho akora akazi ko kugeza amafunguro ku bakiliya mu Budage, ushobora kuyihuza n’imwe mu mvugo za kinyarwanda,  icyakora icyo wamenya ni uko ku ruhande rwe agira ati “Akazi ni akazi.”

Nk’uko Aljazeera ikomeza ibitangaza ivuga ko Sayed yavuye mu gihugu cye akajya mu Budage mu mpera z’umwaka ushize mu Ukuboza aho yajyanye ibyiringiro byo kuzagira ahazaza heza nyuma y’uko avuye muri guverinoma ya Afghanistan bitewe no kuba hari ibyo atemeranyagaho n’abagize agatsiko k’uwari perezida w’icyo gihugu mbere y’uko aba-Taliban bigarurira ubutegetsi nk’uko abivuga.

Uyu mugabo Sayed Sadaat yagiye mu Budage yizera kuhakora akazi kajyanye n’ibyo yize anafitiye impamyabumenyi by’Ikoranabuhanga n’Itumanaho nubwo ibintu bitahise bigenda uko yabigambiriraga kubera ikibazo cy’ururimi icyakora ubu yifashishije igare rye akaba akora akazi ko kugeza amafunguro ku bakiliya mu burasirazuba bwa Leipzig mu Budage.

Abo mu muryango we bagowe no kwiyumvisha ukuntu umuntu wabaye mu banyacyubahiro bakomeye mu gihugu cye yaba ari gukora akazi nk’ako.

Muri 2018 ni bwo yaretse gukomeza inshingano zo kuba Minisitiri w’Itumanaho muri Afghanistan nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri ako kazi agafata icyemezo cyo gushakira ubuzima mu bindi aho mu mpuzankano ye y’ibara risa n’icunga rihishije, yambarwa n’abakorera ‘Lieferando’ itanga serivisi zo gushyira ibiribwa abakiliya, agira ati “Ntabwo binteye ipfunwe”.

Sadaat wahisemo kuva ku myanya ukomeye yari afite avuga ko n’abandi banyapolitiki ari ko bakagiye babigenza. Ati “Nibwira ko abandi banyapolitiki bakabaye bakurikira iyo nzira yo gushyira imbere gukorana n’abaturage aho kubihisha.”

Uyu mugabo w’imyaka 49 ukomoka ku mubyeyi w’Umwongereza n’Umunya-Afghanistan ari mu mubare munini w’abaturage bo mu gihugu cye bakomeje kwinjira mu gihugu cy’u Budage kuva aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye umwanzuro wo kuvana ingabo zazo muri Afghanistan ndetse ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bikavuga ko umubare w’abo bimukira wazamutse ku kigero cya 130 %.

Sadaat wagize imbogamizi z’ururimi, ubu ku munsi aba afite amasaha ane yo kwiga Ikidage nyuma y’aho akabona kujya muri ako kazi ke ko kunyonga igare ageza ibiryo ku bakiliya aho avuga ko yabanje kugorwa no gutwara igare mu ruvunganzoka rw’abantu n’imodoka biba biri mu mujyi icyakora ngo ubu akaba agenda abimenyera.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *