Umuraperi P Fla agiye kujya mu nkiko kubera urupfu rwa Jay Polly

Umuraperi P Fla umenyerewe cyane mu njyana ya old school ndetse akanaba yari inshuti y’akadasohoka y’umuhanzi Jay polly yavuzeko agiye kwitabaza inkiko kubera urupfu rwa Tuyishime Josua (Jay Polly)

Nyuma yo kumva inkuru y’akababaro ko Jay Polly yamaze kwitaba Imana, Umuhanzi P Fla yahise ajya kuru kuta rwe rwa Facebook, atangaza ko niba koko Jay Polly yapfuye, ngo agomba guhita nawe ashora urubanza.

Aba bombi nubwo bakoraga injyana imwe ndetse bakaba n’inshuti z’akadasohoka, Mu gihe cyashize Bigeze kumara imyaka irenga 6 barebana ay’ingwe  cyane ko aribo bari bagezweho mu njyana ya HIP HOP mu Rwanda

Amakimbirane y’aba bombi yaterwaga cyane nitsinda rya Tuff Gang, ryabarizwagamo JAY POLLY, FIRE MAN, GREEN PERSON, BULDOG ndetse na P FLA nubwo we yaje kwitandukanya nabo agashinga itsinda rye kugiti cye.

Nyuma yo kumara igihe kinini batumvikana baje kongera kwiyunga ndetse barongera baba inshuti magara cyane ko bari banahuje umwuga ndetse n’injyana bo bita “INJYANA YOMORA IMITIMA”.

Kuba P fla yavuzeko agiye kwitabaza inkiko, nti haramenyekana uwo ari burege cyangwa se icyo ari buregere.

Icyakora mu mboni z’abasesenguzi, ibi byagaragaye ko ashobora kuba yari yananiwe kwakira urupfu rw’umuvandimwe, inshuti ndetse n’umusangira ngendo we, hanyuma agahitamo kugaragaza amarangamutima ye abinyujije muri ubwo butumwa yashyize kuri Facebook.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *