Mu bagore 100 baharanira impinduka muri Africa hagaragaramo abagore 5 b’abanyarwanda

Ikigo cy’itangazamakuru kitwa Avance Media gikunda gusohora ibyigeranyo bitandukanye cyane cyane bigamije iterambere kigaragaza  Abanyarwandakazi batanu ari bo Madamu Jeannette Kagame, Louise Mushikiwabo, Monique Nsanzabaganwa, Agnes Kalibata na Agnes Binagwaho, bari ku rutonde rw’abagore 100 bayoboye urugendo rw’impinduka ku mugabane w’Afurika mu mwaka wa 2021.

Iki kigo gikomeze kivuga ko cyakoze uru rutonde rw’abagore 100 bayoboye abandi mu guharanira impinduka muri muri Africa, kugira ngo bashimire   abagore bari mu nzego z’ubuyobozi  bakomeje kubera abandi bari n’abategarugori bakiri bato.

Uru rutonde rw’abagore 100 bakomoka mu bihuru 28 bagiye bakora ibikorwa binyuranye ku rwego rw’ubuyobozi, mu burezi, muri dipolomasi, mu myidagaduro no mu Itangazamakuru.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bunararibonye mu miyoborere yabo, ku kuzuza inshingano zabo bwite, umuhate ubaranga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi.

Muri abo bagore barimo Abanyarwandakazi batanu ari bo Madamu Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abari n’abategarugori mu Rwanda.

Harimo Kandi Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) wanagaragaje impinduka nziza muri uyu muryango kuva yajya kuri uyu mwanya.

Hari kandi Dr Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hakaba Dr Agnes Kalibata usanzwe ari Umuyobozi w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

Nanone kandi hariho Umunyarwandakazi Dr Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE).

Urwo rutonde rwatangajwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2021, kandi hariho abagore bafite imyanya ikomeye mu bihugu byabo ku mugabane w’Afurika nka Madamu Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania n’abandi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *