Police FC yabonye umutoza ufite ibigwi.

Police FC  yabonye Umutoza mushya witwa Francis Nuttal Ellict ukomoka mu Bwongereza uzwi cyane muri aka karere by’umwihariko muri Kenya,aho aje aturuka muri St George yo muri Ethiopia.

Francis Nuttal Ellict yasinyanye amasezerano y’umwaka 1 na Police FC .

Uyu mutoza afite ubunararibonye muri Afurika kuko yatoje Hearts of Oak yo muri Ghana, Township Rollers FC yo muri Botswana,yabaye umutoza wungirije wa Zamalek, afite impamyabumenyi ya Uefa Pro na Uefa ’A’.

Nuttall afite kandi  impamyabumenyi mu masomo ya Physical Education and Human Movement yakuye muri Cardiff Metropolitan University na MSc Sports Science yakuye muri Loughborough University.

Uyu mugabo w’imyaka 53 Atoza Gor Mahia  ubwo yakinagamo abasore babanyarwanda barimo Nizigiyimana Abdul,Sibomana Abouba,na Kagere Meddy.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *