Umugore yatawe muri yombi azira kubeshya ko atwite

Uyu mugore bivugwa ko yabeshye ko atwite uyu munsi yitabye urukiko rwa Milimani.

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugore witwa Elizabeth Musembi wafashwe na Police ubwo yageregezaga kubeshya ko atwite,police yo mu gihugu cya Kenya yamutaye muri yombi nyuma yo gusangwa afite umusego uhambiriye mu nda kugira ngo bigaragare ko atwite.

Kugeza na nubu ntirahatangazwa icyo uyu mugore yari agambiriye , kuri ubu akaba yitabye umuyobozi mukuru Bernard Ochi.

Polisi ikaba yasabye urukiko rwa Milimani kubaha iminsi itanu yo gufunga no kujyana Musembi mu bitaro byo mu mutwe bya Mathari kugira ngo asuzumwe niba adafite ibibazo byo mu mutwe mbere yuko agezwa imbere y’amategeko.

Uru rubanza rukaba ruteganyijwe gusomwa kuri uyu wa gatanu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *