Amasaha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari basanzwe biga yiyongereyeho amasaha atanu

Mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’ingaruka za Covid-19 bigatuma abanyeshuri batiga amasomo yabo neza n’kuko byari biteganyijwe Minisiteri y’Uburezi yongereye amasaha atanu ku ngengabihe ya buri cyumweru y’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Amashuri kimwe mu byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya coronavirus uUbwo Covid-19 yibasiraga isi guhera muri Werurwe 2020, kuko yahise afungwa n’igihe afunguriwe bikorwa mu bice mu rwego rwo kwirinda.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ayo masaha atanu yongerewe ku ngengabihe ya buri cyumweru, agamije kuziba icyo cyuho cy’igihe abanyeshuri bamaze batiga no gufasha abaherutse gutsindwa ibizamini bya Leta kongera kwihugura.

Ingengabihe nshya irimo n’ayo masaha y’inyongera izatangira kubahirizwa mu cyumweru gitaha tariki 11 Ukwakira, ubwo hazaba hafungurwa umwaka mushya w’amashuri 2021/2022.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe mwarimu kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasabye abarimu gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’iyo ngengabihe nshya kugira ngo ibyare umusaruro, nkuko The New Times yabitangaje.

Icyakora hari abarimu babyinubiye, bavuga ko bizabongerera akazi kandi basanganywe akazi katoroshye cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.

Callixte Rwakibibi umwe mu barimu yagize ati “Abarimu basanzwe baremerewe n’akazi ko gukosora no gutegura amasomo, kongeraho aya masaha y’ikirenga bizabagora cyane.”

Yavuze ko abarimu nta munsi w’ikiruhuko wajyaga uboneka mu Cyumweru bazaba bafite, ngo babone uko bita ku miryango yabo n’ibindi bibazo.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ayo masaha yongerewe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bose kwiga bagatsinda, nta kindi kibazo.

Ubusanzwe mu mashuri yigenga, ahenshi amasomo yatangiraga saa mbiri za mu gitondo agasozwa saa kumi z’umugoroba kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu. Mu mashuri ya Leta ho bigaga mu byiciro, aho kimwe cyigaga guhera saa moya kugeza saa tanu n’iminota 45, ikindi cyiciro kigatangura saa saba kugeza saa kumi n’iminota 45.

Kugira ngo ayo masaha yongereweho yubahirizwa, hari amashuri ashobora kuzajya yigisha no mu mpera z’icyumweru kugira ngo porogaramu zose zubahirizwe.

Nubwo hari abarimu batabyishimiye kubera ko bagaragaza ko n’ubusanzwe iminsi yabo y’ikiruhuko isanzwe ari micye kuburyo kubona umwanaya wo kwita ku miryanago yabo bibagora cyane, ariko abandi bavugako byari bicyenewe kugira ngo bazibe icyuho cyatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *