PSG yamaze kubona umutoza mushya usimbura Mauricio Pochettino

Kuri iyi nshuro ikipe ya PSG yahagaritse umutoza Mauricio Pochettino imusimbuza Umufaransa Christophe Galtier uherutse gutandukana n’ikipe ya Nice.

Galtier avuye mu ikipe ya Nice ayihesheje  umwanya wa 5 muri shampiyona y’u Bufaransa ndetse akanagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu. Paris Saint Germain nyuma yo gutandukana na Mauricio Pochettino kuri uyu wa Kabiri yahise isinyisha Galtier amasezerano y’imyaka 2 azagera mu 2024.

Umutoza Galtier w’imyaka 55 afite ibigwi bitandukanye  kuko mu mwaka wa 2021 , yahesheje igikombe cya shampiyona ikipe ya Lille.

Galtier abaye umutoza wa 7 ugiye gutoza PSG nyuma yaho abanya Quatar bafatiye iy’ikipe.

Uyu mutoza ufite amateka atoroshye yagaragaje amarangamutima yuburyo yakiriye  kujya muri PSG

Galtier yagize ati”Nishimiye kuba umutoza wa Paris Saint Germain ndashaka gushimira cyane umuyobozi wayo Nasser Al-Khelaifi n’umujyanama mukuru Luis Campos ndetse n’ikipe muri rusange ku bwo icyizere bangiriye.” Galtier nyuma yo guhabwa inshingano.

Galtier yahawe inshingano zo gutwara  Champions League Galtier ni umwe mu batoza babiri babujije Paris Saint Germain igikombe cya shampiyona mu kiragano gishya iyi kipe irimo, nyuma ya Leonardo Jardim ubwo yatozaga Monaco mu mwaka w’imikino 2016-17.

PSG isinyishije Galtier nyuma yo kugerageza undi mutoza w’umufaransa Zinedine Zidane ariko akabangira ndetse aho yagaragaje inyota yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ibi bikaba bisa naho gutoza amakipe atari ayibihugu asa naho yabirambitse.

The arrival of Galtier finally planned | Historical ChurchGaltier yamaze gusinya amasezerano yo gutoza PSG y’imyaka 2 azagera mu 2024.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *