Abandi banyarwanda 13 barimo n’umwana ukiri muto birukanwe na Uganda bisanga ku mupaka wa Kagitumba

Abandi banyarwanda 13 barimo n’uruhinja bajugunwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare n’ubuyobozi bwa Uganda bikozwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Biravugwa ko aba banyarwanda bagejejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu gice cy’u Burasirazuba, ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 10 Kanama 2021, gusa baje kugera ku ruhande rw’u Rwanda ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Bose uko ari 13 hari harimo umugore wari uhetse umwana mu mugongo, abagabo bari batanu n’abagore barindwi.

Bakimara kugezwa mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ni bwo bwabakiriye, burabahumuriza, bubabwira ko bageze mu gihugu cyabo kibakunda kandi cyibishimiye.
Hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima Covid-19, aho umwe muri bo yasanzwe afite ubwandu bwayo, akaba ajyanwa mu kigo cyagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo mu gihe abandi bashyizwe mu kato k’iminsi yagenwe kugira ngo babone gusubizwa mu miryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko aba baturage bageze mu Rwanda bananiwe barafashwe nabi, aho icyakozwe cya mbere cyari ukubanza kubahumuriza no gushaka uburyo bwo kubaha ubufasha bw’ibanze.

Aba baturage boherejwe na Uganda kuri uyu wa Kabiri, ni ababa baragiye muri Uganda mu bikorwa by’ubushabitsi, gusura imiryango yabo n’ibindi bagerayo bagahita bakaza gufatwa n’inzego zishinzwe ubutasi n’iza gisirikare muri icyo gihugu zikabafunga binyuranyije n’amategeko.
Meya Mushabe yasabye Abanyarwanda kubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo by’umwihariko abajya muri Uganda mu buryo butumewe bagaca ukubiri na byo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *