Burera:Inkuba yakubise umuturage

Mu Karere ka Burere ho mu Murenge wa Rugengabali.akagali ka Kilibata,Umudugudu wa Taba mu ijoro ryakeye Inkuba yaraye ikubise umuturage ariko imana ikinga ukuboko ntiyapfa.

Umunyamakuru w’umuringa.net ,ubwo yageraga ahabereye iki kibazo yaganiriye nuwitwa MUKANOHERI Appolinaire ,uyu Mukanoheri umugabo we akaba avukana n’uyu mugore witwa MUKANDAYISENGA Annociathe inkuba yakubizse

Yagize ati”hari mu masaha ya saa mbiri n’igice za nijoro  umurabyo urarabya ariko uzana n’inkuba itakubise cyane. ariko umurabyo wo wari ukomeye nuko twumva ko haricyo ufashe, kuberako duturanye nurugo rwa Mukandayisenga Annonciathe.

Yakomeje agira ati”baduhamagaye duhita tuza kureba ibibaye dusanga umugore ari hasi ariko umugo we amufashe ,nuko dufata amazi twamuha akayagarura  ndetse no kumira bikanga, umugabo we yatubwiye ko ubwo imvura yagwaga bafashe telefone bazikuramo bateri kugirango inkuba itabakubita ariko biranga irabakubita ,nubwo umugabo yakomeje ku mafata nawe wabonaga atameze neza.

Umutangabuhamya Mukandayisenga  ykomeje agira ati” tukimara kubona ibibaye twahise duhamagara abahetsi bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mucaca aho ubu arwariye.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba inkuba ntakindi yangije avuga ko ari ntacyo usibye amatara yo hanze yahise ashya.

Amakuru dukesha umuryango w’uyu wakubiswe n’inkuba, nuko yakomeje kumererwa nabi ikigo nderabuzima arwariyeho cya Mucaca kikaba kigiye ku mwohereza ku bitaro bikuru bya karere bya Butaro,ariko nanone umugabo we utari umeze neza cyane ko we atigeze ajyanwa kwa muganga kuko we bitari bikabije we yaje kumererwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *