Ababyeyi barinubira amafaranga y’ishuri bari kwishyuzwa kandi igihe abana baziga ari kigufi

Tariki 2 Kanama n’ibwo igihembwe cya 3 kubana biga mu mashuri y’inshuke ndetse nabiga mu myaka yo hasi mu mashuri abanza nibwo cyatangiye.

Impamvu yatumye iki cyiciro cyaya mashuri  cyitiga kandi  ibindi byiciro biri kwiga byatewe nuko icyorezo cya Covid 19 cyari cyakajije umurego bigatuma ibibyiciro bisa naho bihagaritswe kwiga, kubera ko ubwirinzi bw’abana bato busa naho buba bugoranye ndetse n’ubundahangarwa bwabo bukaba buba buri hasi ugereranije n’abantu bakuru.

iki gihembwe cya 3 kuri iki cyiciro  biteganyijwe ko bazarangiza icyo gihembwe tariki 17 Nzeri 2021, bivuze ko baziga igihe kigera ku kwezi n’igice, mu gihe ubundi ibihembwe bisanzwe bigira amezi atatu.

Iyo uganiriye n’ababyeyi baba bana usanga batishimiye iyishyuzwa rya mafaranga yose angana nandi yishyuzwa mugihe igihembwe kiba kigizwe n’amezi 3 bakibaza impamvu batakishyuzwa make hagendewe kugihe abana bazamara ku ishuri

Umubyeyi witwa Nirere Josiane ufite umwana w’iga mu mashuri y’inshuke mu mwaka wanyuma,

Yagize ati” Ni ikibazo gikomeye kuri twe ababyeyi, turasabwa kwishyura amafaranga y’igihembwe cyose, kandi abana baziga kimwe cya kabiri cy’igihembwe, kandi noneho dusabwa kuzahita twishyura n’igihembwe cya mbere y’utaha w’amashuri. Ni akarengane”.

Siwe gusa kuko twaganiriye n’abenshi.

Nku witwa Hakaizimana Emmanuel yagize ati”ubundi amafaranga ajyana nigihe cyakoreshejwe, bisobanuye ko, uko igihe kiba kinini n’amafaranga akoreshwa kuri serivise runaka yiyongera,nti twumva rero ukuntu amafaranga yagenda ku kwezi kumwe n’igice, n’amafaranga yagenda ku mezi 3 yangana. Minisiteri y’uburezi yari ikwiye gutanaga umurongo kuri iki kibazo tukoroherezwa nk’ababyeyi, cyane ko muri ibibihe bya Covid 19 ubukungu butifashe neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yagize ati” Ku mashuri ya Leta, kwiga ni ubuntu uretse, amafaranga makeya ababyeyi basabwa gutanga nk’ayo kurya ku ishuri”.

Yavuze kandi ko, ku mashuri yigenga, ibijyanye n’ amafaranga y’ ishuri biganirwaho n’ Ubuyobozi bw’ ishuri n’ababyeyi, ariko ahamagarira amashuri kugerageza kumvikana kuri iki gihembwe.

ibijyanye n’uko abana bazahita batangira amashuri bataruhutse, kuko ngo hari amakuru aturuka muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko umwaka w’amashuri utaha uzatangira tariki 20 Nzeri 2021.

Umunyamabanga wa leta yavuze ko bazareba uko abo bana babanza kuruhuka mbere yo gutangira umwaka utaha w’ amashuri.Yagize ati “Ntiturashyiraho amatariki yo gutangira, ariko nabyo tuzabitekerezaho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *