Abacuruzi bakoresha nabi EBM baraburira bagenzi babo kudakora nkuko bakora

 

 

Bamwe mu bacuruzi bagerageza gutubyainyemezabwishyu bakabihanirwa baraburira bagenzi babo ibyo bikaba baragaragaye ubwi

Ibi bikaba byaragarutsweho ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyongeye kugaragariza abacuruzi kudahirahira ngo bibeshye ko uburiganya bakora batubya inyemezabuguzi cyangwa se kutazitanga butamenyekana.

Hari umwe mu bacuruzi witwa Ntawunezarubanda Shadrach akaba ari umwe mu bahaniwe gutanga inyemezabuguzi zinyuranye n’agaciro k’ibyo bacuruje, akaba avuga ko yarahiriye kutazongera gukora amakosa amaze kubona ingaruka byagize ku bucuruzi bwe.

Yagize ati “Mu bucuruzi bwanjye twigeze gukora ikosa dutanga inyemezabuguzi idahwanye n’agaciro k’ibyo twari twacuruje, kandi turikora inshuro ebyiri, urumva ko twahanwe bikomeye kuko ku nshuro ya mbere igihano cyikubye inshuro icumi z’agaciro k’umusoro nagombaga gutanga, naho ku nshuro ya kabiri cyikuba inshuro makumyabiri z’agaciro k’umusoro nagombaga gutanga.”

Uyu Ntawunezarubanda kandi yashimangiye ko usibye no guhabwa ibihano, burya n’izina ry’umucuruzi riba ryangiritse ku buryo bimusaba gukora cyane kugira ngo yikureho icyo cyasha.

Yagize ati “Nyuma yo guhanwa ku nshuro ya kabiri, narahiriye kutazongera gukora amakosa nk’ayo nari nakoze, mparanira gukura icyo cyasha ku bucuruzi bwanjye, ngerageza gusobanukirwa no kubahiriza inshingano zanjye nk’umusoreshwa mwiza, nkaba nishimira ko kuva icyo gihe nabaye umufatanya bikorwa wa Leta kuko namenye agaciro k’umusoro ntanga mu iterambere ry’igihugu cyanjye, ubu ntanga umusoro uko bikwiye kandi nateye imbere cyane kurushaho.”

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA)kiraburira ababikora

Nkuko byatangajwe na Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara yavuze ko RRA yashyize imbaraga nyinshi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu korohereza abasora kurangiza inshingano zabo.

Yavuze ko ikoranabuhanga ari naryo rifasha mu gutahura abakoresha amayeri mu kugabanya cyangwa gutubya umusoro. Aburira abadatanga inyemezabuguzi ku byo bacuruje ndetse n’abagabanya ingano y’amafaranga bishyuwe n’umuguzi bagatanga inyemezabuguzi icagase ko nacyo ari icyaha kandi ko kubatahura byorohera RRA.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, yibukije abasora ko itegeko rigena ibihano birimo n’ibikakaye nko kuba usora ugaragayeho uburiganya mu ikoreshwa nabi rya EBM yakwamburwa icyemezo cy’ubucuruzi, yafungirwa ubucuruzi mu gihe cy’ukwezi ndetse n’ibindi bihano bitandukanye biri mu itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha cyane cyane mu ngigo za 81-87.

Mugutanga inyemezabuguzi yemewe ya EBM, ingingo ya 18 ya ririya tegeko ivuga ku nshingano z’ukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, zirimo kugira ikoranabuhanga ryabugenewe mu gutanga inyemezabuguzi; gutanga inyemezabuguzi ikoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe ku muntu wese uguze hatitawe ko ayisabwe.

Iri tegeko kandi ritegeka umucuruzi kandi kugaragaza izina nyaryo ry’igicuruzwa n’igipimo cy’umusoro ku nyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ku bantu banditse ku musoro ku nyongeragaciro; kugaragaza izina nyaryo ry’igicuruzwa n’igiciro cyacyo ku nyemezabuguzi y’ikoranabuhanga; kumenyesha Ubuyobozi bw’Imisoro ko uburyo bw’ikoranabuhanga budakora mu gihe kitarenze amasaha atandatu no kudasiba inyemezabuguzi nta mpamvu zumvikana.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Kuva cyashyiraho ikoranabuhanga rya EBM  mu 2013 RRA cyakomeje kurinoza ndetse hongerwamo ubundi buryo bwunganira ubwahozeho mu rwego rwo koroshya ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya EBM kuri bose.

Kugeza ubu hamaze gushyirwaho uburyo bugera muri 5 bufasha abasora bose gutanga inyemezabuguzi zemewe. Ubwo buryo ni ikoranabuhanga rya EBM rishyirwa muri mudasobwa cyangwa POS rigakoreshwa n’abasora banini, abaciriritse n’abandi bose bayifuza.

Iryo koranabuhanga kandi  rya EBM ryashyizwe muri smartphones rigatuma umucuruzi atanga fagitire mu buryo bwa SMS kuri telefone. Ubu buryo bugenewe abasora bafite igicuruzo kitarenze 20 000 000 Frw ku mwaka.

Irindi  koranabuhanga rya EBM rikorera kuri internet. Ubu buryo bugenewe gusa abasora bacuruza serivisi, bafite igicuruzo kitarenze 20 000 000 Frw ku mwaka, kandi banatanga fagitire nkeya mu gihe kirekire.

Uretse ubu buryo hari n’ikoranabuhanga rya EBM nyemezabwishyu (Online Sales Data Controller) rikorera kuri internet ku basora bafite system zabo bwite zikorera kuri internet, hakaza n’ikoranabuhanga rya EBM nyemezabwishyu (Virtual Sales Data Contoller) ikora yaba iri kuri internet cyangwa itariho ku basora bafite system zabo bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *