Abafana ba Gasogi United basabye KNC kwisubiraho ku cyemezo ku cyemezo yafashe cyo gukura ikipe ye muri Shampiyona

Icyemezo cyo gukura iyo kipe muri Shampiyona, cyatangajwe na KNC wari wabishe nyuma y’umukino Gasogi United yatsinzwemo na Rayon Sports 1:0, ku wa Kane, tariki ya 27 Mutarama 2022.

Ibi yabitangaje abitewe n’agahinda ko kuba ikipe ye, yatsinze igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko hari habayeho kurarira, bikarangira icyo gitego cyanzwe.

Ibintu byatumye ikipe ya Rayon Sports yegukana amanota atatu nyuma y’intsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mico Justin.

Nyuma y’uyu mukino ubwo KNC yari ari imbere y’abanyamakuru yahise atangaza ko Gasogi United isezeye muri shampiyona, kubera icyo we yise umwanda.

Gusa nyuma y’amasaha make gusa uyu Muyobozi atangaje ibi, abakunzi b’akadasohoka b’iyi kipe bazwi ku izina ry’Urubambyingwe, bahise bamwandikira bamusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe ndetse imbere y’amazina yabo buri wese ashyiraho umukono we.

Ni urwandiko rwanditswe n’ikaramu aho abarenga 26 bahise bagaragaza ko bababajwe cyane n’iki cyemezo cya KNC ariko bamwingingira kwisubiraho.

Mu butumwa bamwandikiye bagize bati “Twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubambyingwe, Hommes integres n’abandi benshi, ni byo koko dukomeje kubabazwa bikomeye n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye.”

 

Bakomeje bagira bati “Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu karumvikana cyane ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere, gusa umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe.”

Basoje bagaragaza ko Gasogi United ikwiye guhabwa ubutabera ikwiye ariko bakayibona mu kibuga itanga ibyishimo cyane ko ari yo ntego y’ubuyobozi bw’ikipe.

Ibi byaje byiyongera ku bihano bya FERWAFA, uyu Muyobozi yaherukaga guhabwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yasagariraga Umusifuzi witwa Balthazar n’amagambo yavuze kuri Perezida wa Kiyovu Sports.

Gasogi United yabujije Rayon Sports amanota atatu ya mbere muri shampiyona (Amafoto) | IBYAMAMARE.com

Gasogi yasezeye muri shampiona

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *