Abafana ba Kiyovu Sports bahamagajwe na RIB ngo bakorweho iperereza ryibyo bakoze

Abafana ba Kiyovu Sports bahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB murwego rwo gukorwaho iperereza ryibyo bakoze badagaza bikomeye umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima nyuma y’umukino wahuzaga Gasogi United n’iyi kipe bakanganyaga ubusa kubusa.

Ibi bije nyuma yaho Kiyovu Sports itangaje ko igiye gushyira urutonde hanze rw’abafana bagize uruhare mu gutuka umusifuzi Mukansanga kugirango babiryozwe.

Uyu munsi ni bwo RIB yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo ndetse Umuvugizi wayo, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko hari abafana b’iyi kipe bakurikiranywe.

Yagize ati “Nibyo koko hari abafana ba Kiyovu Sports bahamagawe kwitaba Ubugenzacyaha kubera iperereza riri kubakorwaho.”

Umukino wahuje Kiyovu Sports wabaye triki 21 Mutarama 2021 ubera kuri Stade  ya Bugesera  nyuma y’umukino abafana banjama umusifuzi Salima bamushinja ko atabasifuriye neza,baheraho bamutuka ibitutsi nyandagazi bitakwihanganirwa nuwari wese.

Ibijyanye n’umubare w’abafana ba Kiyovu sports bari kubazwa cyangwa ibyaha bakurikiranyweho, byo kugeza ubu nta makuru yabyo aratangazwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *