Abafana bemerewe kongera kureba imikino ku kibuga

Inama y’abaminisitiri yateranye  kuri uyu wa Gatatu  tariki 26/01/2022 iyobowe na Perezida wa Republika Paul Kagame  , yemeje imyanzuro irimo ko abafana bemererwa kongera kureba imikino ku bibuga bitandukanye

Abafana ba Etincelles basanga bahanganye n'aba Rayon gusa mu Rwanda-Amafoto  - Kigali Today

 

Abafana bemerewe kugaruka ku kibuga

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitri ryatanzwe n’ibiro bya Minisitri w’Intebe, ingingo P ivuga ko “Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri stade no ku bibuga by’imikino”.

Iyi ngingo isoza ivuga ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri ya Siporo, aho abafana kugeza ubu bataramenya niba bemerewe kureba imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru itegerejwe uyu munsi ndetse n’ejo ku wa Gatanu.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *