Abafana bongera gukumirwa ku bibuga

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko guhera ku wa Mbere, tariki ya 20 Ukuboza 2021, nta bafana bemerewe kongera kwinjira ku bibuga by’imikino n’imyitozo bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego.

Iyi ni imwe mu ngingo iri mu mabwiriza mashya yashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza, hashingiwe ku itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 17 Ukuboza rimenyesha ingamba nshya zo kwirinda COVID-19.

Muri aya mabwiriza mashya azatangira gukurikizwa ku wa 20 Ukuboza 2021, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko “Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye, bizakomeza”.

Avuga kandi ko “Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato bitegurwa n’ingaga bizakomeza. Muri ibyo bikorwa nta bafana bemerewe kwinjira aho bibera”.

Kuri iyi ngingo, abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

Nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n’ababahagarariye mu gihe ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko “ Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga, bibaye bihagaritswe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza” mu gihe amakipe y’Igihugu na ‘Clubs’ ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo, ikabera mu muhezo.

Abafana bongeye gukumirwa ku kibuga mu gihe hari hashize amezi abari gusa bemerewe kwitabira byeruye mu mikino yose , aho basabwaga kuba barikingije COVID-19 ndetse bagaragaza ko bipimishije iki cyorezo mu gihe kitarenze amasaha 72.

Amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa icyorezo cya COVID-19

  1. Kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa. Mu gihe cy’imyitozo idasaba ingufu nyinshi nabwo ni ngombwa kwambara neza agapfukamunwa;
  2. Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe cyo gukora siporo no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa;
  3. Kwitwararika mu kubahiriza intera ya metero 2 hagati y’abakora siporo n’imyitozo ngororamubiri;
  4. Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira: inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe, ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.

Andi mabwiriza:

  • Ishyirahamwe rifite amarushanwa mpuzamahanga y’amakipe y’igihugu cyangwa clubs risaba uruhushya rwihariye rwo kwitegura no kwitabira ayo marushanwa.
  • Uturere dufite stade (stadiums) zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo zo hanze ku bantu ku giti cyabo bategeranye, dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera, tugena amasaha bemerewe kuyihakorera, ndetse tugakurikirana ko ingamba zavuzwe haruguru n’izisanzwe zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa;
  • Stade Amahoro izajya yakira abakora siporo mu muzenguruko wayo kandi bategeranye guhera saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa Moya z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *