Abafite amafoto batishimiye ku marangamuntu yabo bashyizwe igorora kuko bashobora kuyahindura.

NIDA ni ikigo ki gihugu gishinzwe Irangamuntu,kikaba cyatangaje ko kubantu batishimiye amafoto yabo ari ku marangamuntu cyangwa akaba atagihuye nigihe bagezemo ugereranyije nigihe bayafotoreye,bakwiye kugana umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge bagasaba ko bahindurirwa ifoto.

Usaba guhabwa iyi serivise  yitwaza icyemezo cy’amavuko kitarengeje iminsi 30 gitanzwe, waba utagifite  ukitwaza ifishi y’ibarura y’ababyeyi, iyo ikaba ari ya fishi y’umuhondo yandikishijwemo umwana mbere ya 2007 ibikwa ku murenge iriho umukono wa Noteri.

Ushaka gukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose yitwaza icyemezo cy’amazina yitwaga mu mashuri abanza kuko icyo gihe umwana aba atari yakagira ubwenge bwo guhinduza amazina, pasiporo cyangwa resepase yigeze kugenderaho agiye mu mahanga.

Hatabonetse kandi ibi byangombwa byavuzwe haruguru MINALOC itangaza ko ukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose kandi ashobora kwemererwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko yitwa runaka kugira ngo ukosoza indangamuntu ye yemererwe na NIDA.

Diedonné Manago Kayihura Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) , avuga ko amakosa yose ku ndangamuntu asuzumwa n’umwanditsi w’Irangamimerere ku murenge.

Atangaza  ko umwanditsi w’Irangamimerere yemerewe kuyakosora igihe usaba gukosoza yagaragaje ibimenyetso bifatika, cyakora igihe umwanditsi w’irangamimerere abona harimo urujijo gusaba gukosora indangamuntu byoherezwa mu rukiko ariko nabwo ngo ntiwajya mu rukikiko utanyuze ku mwanditsi w’irangamimerere.

Agira ati “Iyo gukosoza kumvikanye ku mwanditsi w’irangamimerere aragukosorera nta kibazo, twe akadusaba guhindura indangamuntu”.

Guhinduza ifoto iri ku ndangamuntu mu gihe cy’ukwezi kumwe iba yabonetse.

Bisaba gusa kwihyura 1500frw ku Irembo, hanyuma n’ubundi usaba gukosoza akajya ku mwanditsi w’irangamimerere agasuzuma iby’iyo foto agafotorwa agategereza iminsi 30 indangamuntu ye akaba yayibonye.

NIDA Rwanda on Twitter: "Murakaza neza, murisanga #RwandaDay2019… "

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *