Abagore batwite n’abonsa bagiye gukingirwa covid 19 mu Rwanda

Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuzima RBC  yatangaje ko ndetse ahamagarira abagore batwite n’abonsa ko bakwiye kwingiza Covid 19 kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko nta kibazo bagira mu gihe baruhawe.

kuva inkigo za covid 19 zatangira gutangwa mu Rwanda abagore batwite n’abonsa ntibigeze bahabwa urukingo kubera ko ubushakashatsi butari bwigeze bugaragaza niba ntangaruka rwabagiraho.

Dr Sabin Nzansimana, yavuze ko kugeza ubu ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko umugore utwite n’uwonsa bashobora guhabwa urukingo, abahamagarira kwitabira ibikorwa by’ikingira.

Ati “Abagore batwite bimaze kugaragara ko bibasirwa na Covid-19 kurusha abadatwite. Turashishikariza ababyeyi batwite n’abaganga babakurikirana y’uko bahabwa ayo mahirwe yo kuba hatangwa urwo rukingo turinda ubuzima bw’uwo mubyeyi n’umwana we.”

Yatangaje kandi  ko urukingo rudakozwe muri virusi ishobora gutera izindi ndwara mu mubiri kandi ko nta ngaruka bigira ku mwana atwite.Yavuze kandi ko urukingo rushobora gutangwa ku mubyeyi utwite ndetse n’uwonsa kugira ngo hagabanywe ibyago byinshi byo gukwirakwiza Covid-19.

yakomeje atangaza ko uwonsa rushobora ku murinda ndetse n’umwana we,rero ku mubyeyi wonsa no ku mubyeyi utwite rushobora gutangwa kugira ngo hirindwe ibyago byaterwa na virus ya Covid-19.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *