Abahanzi bakomeje kwikura mu gitaramo cyatumiwemo Demarco,Ese niki kibyihishe inyuma?

Nta gihe kinini gihese umuhanzi Ish Kevin atangaje ko asezeye mu gitaramo yagombaga kwitabira cya tumiwemo umuhanzi ukomeye Demerco,Chris Eazy nawe yunze murye asohora itangazo avuga ko atazitabira iki gitaramo kigomba kubera muri BK Arena tariki 28 Mutarama 2023.

Abareberera  inyungu z’umuhanzi Chris Eazy aribo ‘Giti Business Group’ batangaje ko bahisemo kuva muri iki gitaramo kubera ubunyamwuga bucye bwabateguye iki gitaramo.

Ubu butumwa babunyujije mu itangazo risobanura impamvu bikuye mu gitaramo bari baratumiwemo.

Itangazo rigira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko Chris Eazy atakitabiriye igitaramo ‘Demarco Live in Kigali’ cyateguwe na Diamond League Ent ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 muri BK Arena.”

Bagaragaje kandi ko nyuma yo kwitegereza imitegurire y’iki gitaramo, bahisemo gukuramo umuhanzi wabo kubera ubunyamwuga buke bw’abari gutegura iki gitaramo.

Si umbwambere hateguwe igitaramo abahanzi bamwe bakakikuramo ku munota wanyuma ibi bikaba bigaragaza imitegurire itaragera ku rwego rwiza aho abafata inshingano zo gutegura ibitaramo bakwiye kwiminjiramo agafu kugirango buri wese abashe kunyurwa hatabayemo kwikunda ku ruhande rumwe.

Muri iki gitaramo cyatumiwemo Demarco,abahanzi batumiwemo ni:Ariel Wayz, Bushali, Deejay Pius, Kivumbi King, Sintex, Spax, Dee Rugz, BigBang Bishanya, Davy Ranks.

Bivuze ko aba aribo basigayemo kuko Chris Eazy na Ish Kevin bamaze gutangaza ko batazacyitabira.

Iki gitarmo gitegenyijwe kuba tariki 28 Mutarama 2023 kikazabera muri BK Arena aho Demarco yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 akubutse mu gihugu cye cya Jamaica.

Aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, nibo bazavanga imiziki naho Ange na Nario nibo bashyushya rugamba bazayobora iki gitaramo.

Kwinjira ku bazagura amatike mbere, ni 5 000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000 Frw. Mu gihe
abazagurira amatike ku muryango bizaba ari 10 000 Frw, 15 000 Frw, 25 000 Frw na 35 000 Frw.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *