Abahawe ubwoko bumwe bwurukingo rwa Covid 19 bashobora gufata ubundi bwoko mugihe bacikanwe n’urwa kabiri

Mu kiganiro umuyobozi w’ikigo kigihugu gishinzwe ubuzima RBC yagiranye na radioyo y’igihugu RBA ,yatangaje ko hari benshi bagiye bahabwa urukigo rwa mbere aho usanga barafashe AstraZeneca ariko nyuma bakaza gucikanwa n’urukingo rwa 2 ,aba bantu bahumurijwe ko bashobora gufata ubundi bwoko bw’urukingo rwa Pfizer rwunganira urwa mbere bafashe.

Ubushakashatsi bugragaza ko hari abantu bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa ya AstraZeneca kuri ubu bashobora guhabwa iya kabiri ya Pfizer ndetse bigiye gutangira gukorwa muri iyi minsi.

Dr Nsanzimana Sabin yasabye ko abacikanywe n’urukingo rwa 2 bakwihutira kugera ahatangirwa inkingo kugira ngo bahabwe dose ya kabiri hatitawe ku minsi barengejeho kuko nta ngaruka byabagiraho ugereranyije n’uko bareka kujya kurufata.

Ati “Umuntu wacikanwe n’urukingo, hagati y’urwa mbere n’urwa kabiri akarenza ya minsi, uwo muntu ntabwo twamugira inama yo kuguma mu rugo ngo yihebe, ati ‘urwa mbere rwayabe imfabusa.’”

Nsanzimana Sabin  yavuze ko ari ibintu byamaze kwemezwa n’ubushakashatsi ko izo nkingo ebyiri kuba umuntu yazivanga nta ngaruka byamugiraho.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gitangaza ko kugeza ubu ku zindi nkingo nta bushakashatsi burakorwa ariko kuri AstraZeneca na Pfizer, ubushakashatsi bwarabyemeje ndetse n’itsinda rishinzwe gukurikirana icyorezo hano mu Rwanda ryamaze kubisuzuma ku buryo ubu bigiye gutangira gukoreshwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *