Abakinnyi ba Etincelles FC bafatiwe mu rugo banwa inzoga barenze ku mabwiriza ya Covid-19

Abakinnyi barindwi ba Etincelles FC barajwe muri stade nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ibasanze mu rugo bari bahinduye akabari ubwo amasaha abantu bose basabwa kuba bageze mu rugo yari yageze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze  ko aba bakinnyi barajwe muri stade ku Cyumweru, bakanacibwa amande.

Ati “Bari barindwi, bafatiwe muri Rubavu bahinduye urugo akabari. Ibyo byose byabaye nyuma y’amasaha yemewe y’ingendo cyangwa y’uko ibikorwa bifungiwe bigomba kuba byafunze.”

Yakomeje agira ati “Baraye muri stade, banacibwa amande nk’uko n’abandi bose bibagendekera.”

Aba bakinnyi bose uko ari barindwi bafatiwe mu rugo rwa Mukeshimana Marie Chantal saa Yine n’igice z’ijoro.

Mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bisabwa kuba byafunze saa Mbili mu gihe abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo guhera saa Tatu z’ijoro.

Etincelles FC ni imwe mu makipe akomeje kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira ku wa 30 Ukwakira 2021.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *