Abakinnyi ba PSG barimo Sergio Ramos na bagenzi be basuye Parike y’Igihugu y’Akagera (Amafoto)

Sergio Ramos na bagenzi barimo Keylor Navas, rutahizamu Julian Draxler cyo kimwe na Thilo Kehrer,bakinana muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ejo ku Cyumweru basuye ibice bitandukanye by’igihugu birimo Parike y’Igihugu y’Akagera.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda

Muri Parike y’Akagera aba bakinnyi basuye inyamaswa zitandukanye ziyituyemo zirimo nk’inzovu, imparage, intare, inkura, imbogo n’izindi, mbere yo kwakirwa ku meza n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Aba bakinnyi si Parike gusa basuye kuko banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikipe ya PSG isanzwe ari umufatanyabikorwa  w’u Rwanda irufasha kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Amasezerano yo kwamamaza u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda yatangiye muri 2019 binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubukerarugendo (RDB),aho basinyanye n’ikipe ya PSG amasezerano y’umwaka umwe,si yo gusa kuko n’ikipe ya Arsenal nayo basinyanye amasezerano nkayangaya aho u Rwanda rwifuza guteza ubukerarugendo ku rwego ruri hejuru, aho basanze aya makipe akundwa n’batari bake kandi akaba akinamo ibyamamare, basenze aribwo buryo bwiza kandi buzatanga umusaruro.

Aha aba bakinnyi bakiriwe n’umuyobozi wa RDB Clare KAMANZI.

Byari ibyishimo kuri Ramos na bangenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *