Abakobwa 8 binjijwe mu Babikira b’Umuryango ‘Inshuti z’Abakene’

Abakobwa umunani bari bamaze iminsi bategurwa kuba ababikira mu muryango w’inshuti zabakene bakoze amasezerano mashya abagira Ababikira mu muryango Inshuti z’Abakene, basabwa kwiyibagirwa bagasigara babereyeho Imana.

Ni  umuhango wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rutongo tariki 27 Ukuboza 2021, uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, aho Aba bakobwa umunani bagizwe Ababikira ku mugaragaro, mu gihe Ababikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu.

Mu Misa yabereyemo uwo muhango, kandi wari n’umwanya wo gushimira Imana, kubera imyaka 35 Umuryango “Inshuti z’Abakene” umaze ushinzwe ndetse n’imyaka 10 ishize ubutumwa bw’uwo muryango bwemewe ku mugaragaro na Kiliziya.

Bamwe bakoze amasezerano mashya abandi bakora aya burundu

Aba bakobwa  bakoze amasezerano mashya abinjiza mu Bubikira, ni Jeanne d’Arc Umuhoza wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali, Léontine Twizeyemariya wo muri Paruwasi ya Nyarurema muri Diyosezi ya Byumba, Lucie Mukamurangira wo muri Paruwasi ya Rukira Diyosezi ya Kibungo, na Marie Louise Uwayezu wo muri Paruwasi Kabgayi Diyosezi ya Kabgayi.Abandi ni Alphonsine Uwimana wo muri Paruwasi ya Kibirizi Diyosezi ya Butare, Christine Dusengimana wo muri Paruwasi ya Munyana Arkidiyosezi ya Kigali, Clementine Uwamariya wo muri Paruwasi ya Shyorongi Arkidiyosezi ya Kigali na Florence Mukansanga wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali.

Hari kandi  Ababikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu ari bo, Sr Denise Musabyimana wo muri Paruwasi Zaza Diyosezi ya Kibungo, Sr Francine Mukanyonga wo muri Paruwasi Nyamiyaga Diyosezi ya Butare, Sr Alice Niyonsaba wo muri Paruwasi Kabgayi, Sr Alphonsine Mukamana wo muri Paruwasi Ruli Arkidiyosezi ya Kigali, Sr Appolinarie Mukansanga wo muri Paruwasi Ruli Diyosezi ya Ruhengeli na Sr Christine Nyirandikubwayo wo muri Paruwasi Nemba Diyosezi ya Ruhengeli.

Antoine Cardinal Kambanda Mu butumwa bwe yatanze , yabanje kubibutsa ko umuhamagaro wabo ari uwo bahamagawemo n’Imana bari kumwe na Nyagasani, abibutsa ko kwiha Imana atari ibintu umuntu yipangira hatarimo ibimenyetso by’Imana.

Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda

Yabasabye gushikama mu butumwa bahawe, birinda kugira ubwoba, ahubwo bakarushako kwegera Nyagasani, bamukurikira, kumuhereza barangwa no kwigomwa, birinda n’ibibazitira, ahubwo bakamenya guhitamo igikwiye.

Kambanda kandi yababwiye ko ubugingo bwabigaragarije muri Yezu Kristu bubabera intwaro yo guhumuriza abafite ibibazo by’ubuzima, abihebye, abigunze, abafite ubwoba, abahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, n’abageze ku rwego rwo kwiheba bakaba bakwiyahura. Yababwiye ko kuba muri Kristu birenze kure ubukene n’ububabare kandi ko kwiyegurira Imana nyakuri ari ukuyikunda bakiyibagirwa mu buzima bwabo, bagasigara babereyeho Imana gusa.

Yongeyeho ati “Uku niko kwiyegurira Imana ku bw’aya masezerano, ku isonga isezerano ryo kumvira ari na rwo rufunguzo rw’andi masezerano. Bavandimwe rero ni byo tubifuriza kandi ni na byo tubasabira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith,  witabiriye uwo muhango, yashimangiye ubufatanye bukomeje kuranga Kiliziya na Leta ndetse anasaba ko bwarushaho gushinga imizi, ashima cyane uburere n’uburezi bitangirwa mu bigo by’Abihayimana Gatolika, anasaba ko hakongerwa imbaraga kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kwiyongera.

Mukanyirigira Judith, Mayor w

Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *