Abakobwa bacyina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru basigaye bajya guhingira abantu kugira ngo babone ikibatunga

Nyuma yaho icyorezo cya corona virus kigeze mu Rwanda byagize ingaruka ku ba sportif benshi ariko kigeze ku bakobwa bakina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere biba ibindi bindi, ni mu kiganiro abakobwa bakinira ikipe y’akarere ka Gakenke ndetse naka Musanze bagiranye n’umunyamakuru wa Radio Rwanda .Mu mvugo yuje akababaro n’agahinda bagaragaza ko batazi impamvu batitabwaho nka basaza babo. Bashinja ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda gutonesha basaza babo kandi nyamara bahuje umwuga, bakaba basaba ko uburinganire bwakubahirizwa no mu mupira nk’uko ahandi bimeze.

Babajijwe uko babayeho muri iki gihe, umukinnyi ukinira ikipe y’akarere ka Gakenke yavuze ko ajya guhingira abantu kugira ngo abone imibereho dore ko gukina ariko kazi kari kabatunze nyuma yo kubona ko akazi kari kabatunze gahagaze kandi ko ntawe ubitiyaho yafashe umwanzuro wo kwirwanaho ngo arebe ko nibura bwacya kabiri.

Undi mukinnyi ukinira ikipe y’akarere ka Musanze nawe yasobanuye ko ubuzima butaboroheye aho acuruza amakara y’incenga mu rwego rwo guhangana no kubona ikimutunga. Akaba ari ibintu bibabaje ku mupira w’abagore mu Rwanda umuntu ntiyanatinya no kuvuga ko ari igisebo  kuri sport y’u Rwanda kandi bikaba bimaze igihe kirekire .

Ariko nubwo bavuga ibi,  bavuga ko bafitiye icyezere ubuyobozi bushya bwa FERWAFA ko bugiye kubarenganura ku karengane bamaranye igihe kirerekire .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *