Abakundana batabasha kubonana kubera umwe ari kure yundi bashyizwe igorora.

Ikigo cy’Abashinwa cyitwa Siweifushe, cyakoze imashini y’ikoranabuhanga yiswe MUA yifashishwa mu gusomana hagati y’abantu bakundana batabasha guhura kubera impamvu zitandukanye.

Ni igikoresho gicomekwa kuri telefone, gifite agace kameze nk’umunwa w’umuntu cyifashisha application yashyizwe muri telefone.

Iyi application itanga ibyiyumviro by’umuntu uri gusomana cyangwa ubishaka bikoherezwa kuri iki gikoresho iyo ugisomye nacyo kigahita kigusubiza.

Iki gikoresho gikoranye amajwi yose yumvikana iyo umuntu ari gusomana n’undi ndetse n’ibindi bitandukanye bibaho hagati y’abasomana.

Iki gikoresho cyakozwe n’umunyeshuri wiga muri Beijing Film Academy, Zhao Jianbo. Yagize iki gitekerezo kubera uburyo yari yitaye ku masomo ye akabura uko yahura n’umukunzi we dore ko bari no mu bihe bya guma mu rugo.

Ibi byatumye ashinga sosiyete ye yise Siweifushe ikora iki gikoresho bise MUA mu rwego rwo gufasha abafite ikibazo nk’icye.

Iki gikoresho kikijya ku isoko cyaguraga amadorali 38$, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa uru ruganda rwa Siweifushe rwagurishije 3000 ndetse n’abantu 20.000 basaba gukorerwa ibi bikoresho.

Abagikoresheje bavuga ko ari cyiza, ko cyatumye hari icyiyongera ku mubano wabo ariko binubira ko nta rurimi kigira rwabafasha kuryoherwa n’iki gikorwa cyo gusomana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Si ubwa mbere iki gikoresho gikozwe dore ko mu 2016 ikigo cyo muri Malaysia , Imagineering Institute cyakoze igikoresho nk’iki bise “Kissinger”.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *