Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafunzwe bakurikiranyweho gukwirakwiza ibicuruzwa bya magendu.

Aba uko bafashwe bakaba babisabira imbabazi kandi bakanagira abandi kwirinda gukoresha magendu kuko imunga ubukungu n’Iterambere ry’igihugu.

Bose uko ari 20 baremera ko ibicuruzwa bacuruzaga bitemewe n’ubwo ntawerura ngo avuge ko yagiye kubyizanira abikuye mu bihugu by’abaturanyi aho birangurirwa, kuko bavuga ko babizanirwaga n’abantu bakabibasangisha aho bacururiza bakaba ari ho babirangura n’ubwo babaga batayobewe ko bitemewe kubihacururiza.

Bimwe mu bicuruzwa byafashwe birimo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, amavuta ya movit yagiye yinjizwa mu buryo bwa magendu hamwe n’ibindi bintu birimo ibirungo bya Asante na byo byagiye byinjizwa mu buryo bwa forode.

Uwitwa Nyandwi wafatanywe amavuta ya movit yagize ati “Ayo mavuta uburyo nayabonyemo nayaguze n’umuntu ayanzaniye mu gikapu ari amavuta make ya movit, nuko ndayamugurira, mu by’ukuri ni icyaha naragikoze, kandi ndanagisabira imbabazi mu izina ryanjye n’irya bagenzi banjye bwite, ndasaba imbabazi kandi na bo mbasabira imbabazi kuko bimpaye isomo kandi na bo bibahaye isomo, rero mutugiriye imbabazi ntabwo twakongera gukora iryo kosa ryo gufata ibintu bya magendu bitemewe, ndumva twagenda natwe tukaba abafashamyumvire tugakangurira bagenzi bacu kureka ikintu kitemewe, kuko atari cyiza”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, asaba abaturage by’umwihariko abacuruzi kureka gukora magendu ndetse no gucuruza ibicuruzwa bitemewe.

Ati “Abaturage nibareke gucuruza ibintu bya magendu, kuko magendu imunga ubukungu bw’Igihugu, icya kabiri babihomberamo, icya gatatu ni uko bacuruza n’ibitemewe bishobora kwangiza uruhu rw’abantu nk’iyo mukorogo, ni amavuta yangiza uruhu. Hari abacuruza amashashi, mu byo twafashe harimo n’amashashi, muzi ko amashashi yaciwe muri iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, ntawemerewe kuyacuruza ariko bakarengaho bagashakisha uburyo babikora magendu mu buryo butemewe”.

Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kandi kitanarengeje imyaka ibiri, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko kandi atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Uretse abantu 20 beretswe itangazamakuru, mu Mujyi wa Kigali honyine hari abasaga 50bafatanywe ibicuzwa bya magendu mu minsi ishize.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *