Abanyamakuru bakoresheje Busyete ibiganiro RIB yabahagurukiye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abafite za shene za ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube bitwikira umwambaro w’ubuvugizi bagakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo bwite, ruvuga ko biri mu bigize icyaha.

Ibi Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, mu kiganiro aheruka kugirana na Isimbi TV.

Ni nyuma y’uko hari abafite shene za YouTube basigaye baharaye gukoresha ibiganiro n’abafite ubumuga bitwaje ko biri mu rwego rwo gusetsa abantu, gusa intego ari ugushaka views kugira ngo bibonere amafaranga yishyurwa na YouTube.

Busyete Yozefu wo mu karere ka Ruhango wamamaye mu mvugo ’Kabaye’ ni umwe mu bamaze iminsi baharawe.

Dr Murangira ya yavuze ko akenshi usanga ba nyiri shene za YouTube bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe bakabashukisha ibintu birimo inzoga ndetse no kubagurira imyambaro, ariko bagamije kubakuramo inyungu no kwamamara.

Yabasabye guhita bakuraho amashusho yashyizweho kuko adahesha agaciro ikiremwamuntu.

yagizati: “Aba bose turabazi bazikureho kuko ibi bikorwa ntabwo bibereye Umunyarwanda,ntabwo bikwiriye gukorerwa umunyarwanda, ntibimuhesha ishema,icyubahiro , biramusuzuguza, aba bose bashakira inyungu muntege z’abantu turabasaba ko ibyo bintu babikuraho, bakanacukiraho.”

Yunzemo ko aya mashusho nadasibwa hazakurikizwa amategeko kuko ari bimwe mu bigize icyaha.

Dr Murangira yavuze ko gukoresha bene bariya bantu ari “ibikorwa by’iteshagaciro cy’ikiremwamuntu”.

Yakomeje agira ati: “Usanga bariya bantu bitwikiriye umutaka w’ubuvugizi, bakabyigamba ngo yambaraga ishati none ngo asigaye yambara ibingibi, ibyo bivuze iki… harimo ubujura , babahereza turiya tuntu barangiza bagafotora.”

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryaherukaga kwamagana abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga abafite ubumuga bwo mu mutwe bagamije indonke.

Uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU), Mutesi Rose, yavuze ko babonye ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, uburyo babanza guhabwa ibisindisha kugira ngo bakore ibiganiro, avuga ko ari ibintu byo kwamagana kandi ko uzabirengaho azakurikiranywa mu mategeko.

Televiziyo zikorera kuri YouTube zihanangirijwe zirimo Urugendo TV, Legacy TV, Torch TV, Ihondo TV, Yawe TV, Afrimax TV ,Bigtown TV, Trending TV, Urugendo Online TV, Transit Line TV, Olenga TV, Rwanda PapaLazi TV, Icyerekezo TV n’abandi.

Kabaye” Abanyamakuru bakoresheje Busyete ibiganiro RIB yabahagurukiye. |  IBYAMAMARE.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *