Abanyamakuru,Bienvenue Redemptus na Mbabazi Fiona basezeye kuri RBA

Tariki ya 1 Ugushyingo 2021 mu masaha y’umugoroba, nibwo Fiona Mbabazi yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yashyize akadomo ku rugendo rwe rw’itangazamakuru yari amazemo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Fiona Mbabazi  yavuze ko imyaka 11 ishize ari mu itangazamakuru, kandi ko ari urugendo rw’urwibutso. Avuga ko igihe kigeze kugira ngo afate ikiruhuko ‘mvumbure ibindi bishya’.

Umunyamakuru Fiona Mbabazi yasezeye muri RBA, - Teradig NewsFiona Mbabazi benshi bamuzi cyane mu kuyobora ibiganiro, gutegura ibikorwa bitandukanye

Mu magambo ye yagize ati “Yari ibaye imyaka 11 nkora umwuga nkunda, ariko ni igihe cyo gufata akaruhuko nkajya mu bindi bishya. Ndashimira abayobozi banjye banyizeye bakamfasha gutera imbere. Ndashimira abo twakoranye batumye mba uwo ndi we uyu munsi, n’abagiye bankurikira batahwemye kunyereka urukundo.”

Yashimiye Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Arthur Asiime ndetse n’Umuyobozi wungirije w’iki kigo, Madame Uwanyiligira bamuteye imbaraga, bamugira inama kandi baramwumva muri uru rugendo.

Uyu munyamakuru yashimye abanyamakuru bagenzi be bamufashije ‘kuba uwo ari we uyu munsi’, ashimira abakurikiranaga ibiganiro n’amakuru yakoraga bamushyigikira mu rugendo rwose yari amaze kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Yavuze ko “RBA izakomeza kuba mu rugo ariko ubu niteguye kwaguka, kwiga no kureba icyo iy’isi y’indi itanga.”

Bienvenue Redemptus wari umenyerewe mu kuvuga amakuru mu Kinyarwanda amakuru yizewe nuko nawe yasezeye, bose bivugwa ko babonye indi mirimo mu bindi bigo.

Bienvenue Redemptus wari umenyerewe mu kuvuga amakuru mu Kinyarwanda

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *