Abanyarwanda 10 bubatse izina mu kumurika imideli ku Isi [AMAFOTO]

Kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, u Rwanda ni igihugu gituwe n’urubyiruko, aho impuzandengo y’imyaka y’Abanyarwanda ari 22. Ibi byumvikanisha ko kuhasanga impano atari ibintu bitangaje kuko n’ubundi ziganje mu rubyiruko.

Bitewe n’amateka y’u Rwanda arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari bigoye ko Abanyarwanda bafite impano babona uburyo bwo kuzigaragaza kuko amahirwe yari mu gihugu yari make, ugasanga abantu batekereza gusa uko baramuka, abafite impano zigapfukiranwa n’ibyo ibibazo ntibabone uko bazimurika ngo zibe zanabatunga.

Nubwo ibibazo bikiri byinshi mu Rwanda, nta wabura kuvuga ko hari na byinshi byakemutse ku buryo nibura ubu igihugu gifite umurongo ndetse cyanashyizeho uburyo bwo gutera imbere butanga icyizere cy’ahazaza.

Muri uko gushyiraho iby’ibanze bifasha mu iterambere, u Rwanda rwahindutse igihugu kinatanga amahirwe ku rubyiruko, dore ko runagize igice kinini cy’abarutuye, aho rutakiri ba mbarubukeye nka benshi mu babyeyi babo, ahubwo babaye ba ‘majyambere’, barajwe ishinga no kwiteza imbere ku giti cyabo, ari nabyo bihinduka iterambere ry’igihugu.

Mu Rwanda rwo hambere, wasangaga imirimo urubyiruko rushobora gukora ikaruteza imbere ibarika, bijyanye n’ubukungu bw’igihugu muri icyo gihe. Utaracuruzaga yabaga umuhinzi, ushaka guhindura akajya mu gutwara imodoka cyangwa kuba umwubatsi, mu gihe bacye bari baraminuje bashoboraga kubona akazi ka Leta, abandi bacye bakajya mu bikorwa by’imyidagaduro nk’imikino cyangwa ubuhanzi.

Icyakora mu Isi tugezemo, binajyanye n’amahirwe igihugu cyatanze, ibintu byarahindutse. Kuri ubu umuntu ashobora gukizwa na konti ye ya Instagram, undi agakizwa n’uko aseka neza abantu bakabikunda, ndetse si igitangaza kubona uwakijijwe n’indoro cyangwa indeshyo ye.

Birumvikana ko gukizwa n’ibyo twakita ‘imyuga mishya mu Rwanda’ bisaba guhatana birushijeho, kuko uretse kuba itumvikana mu Rwanda kubera ko ari mishya, hari n’ikibazo cy’uko usanga itarahoze mu muco nyarwanda ku buryo hari abashobora kuyirwanya bayita inzaduka.

Muri iyi myuga mishya usanga itavugwaho rumwe mu Rwanda twavuga nko kubyina imbyino zigezweho, kumurika imideli, gufotora, gukina filime n’ibindi abantu bagifata nk’inzaduka, bakumva ko atari umwuga watunga umuntu n’iyo yaba adafite amashuri ahambaye.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku Banyarwanda 10 babashije guhangana n’ibi bibazo twagarutseho, bakubaka izina ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli, ku buryo ari bamwe mu bantu bubashywe muri uyu mwuga ndetse bamaze no kuwukuramo agatubutse.

Nituvuga kubaka izina ntiwumve ibi bisanzwe, kuko abo tugiye kuganiraho bagaragaye mu birori mpuzamahanga byo kumurika imideli birimo nka Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, New York Fashion Week n’ibindi bikomeye cyane ku rwego rw’Isi.

Nko mu Ukwakira 2021, ‘We Best Models Management (WBM)’ ya Kabano Franco na ‘Sarah Nynthia’ yohereje abanyamideli barindwi mu birori bya Milan Fashion Week na Paris Fashion Week.

Hari na Isheja Morella wamaze gusinya amasezerano n’ibigo bine bikomeye byo mu Burayi na Amerika, birimo ‘Select Model Paris’ cyo mu Bufaransa, ‘Milk Model Management’ cyo mu Bwongereza, ‘Two Model Management’ cyo Mujyi wa Barcelona muri na ‘Wave Model Management’ cyo mu Butaliyani.

Kugira ngo wumve neza urwego rwe, aherutse kugaragara mu birori bya Paris Fashion Week aho yari yambaye imyambaro ya Dior ndetse na Courrèges, zimwe mu nzu zikomeye zikora imideli ku rwego mpuzamahanga, zisanzwe zambika abandi banyamideli bayoboye Isi nka Yara Shahidi.

Undi ni Christine Munezero uherutse kumurika imideli muri Paris Fashion Week, aho yari yambitswe na Sosiyete zikomeye nka Maison Valentino, Shangxia, Giambattista Valli, Lacoste na AZ Factory.

Ni kimwe na Ines Pamela uherutse kumurika imyenda ya Maison Valentino, Hermes ndetse MIU MIU na Umutoni Ornella wagaragaye amurika imyenda y’inzu zihanga imideli nka Loewe, Hermes na MIU MIU.

Jennifer Girukwishaka yamuritse imyambaro itandukanye mu gitaramo cya Paris Fashion Week, harimo iya Giambattista Valli, Loewe, Maison Valentino, Hermes, Shangxia, Miu Miu na AZ Factory, zose zikaba ari Sosiyete zikomeye mu kumurika imideli mu Burayi. Abandi bagize WBM bitabiriye ibi birori barimo Ikirezi Kentha na Louange Lydia.

Abanyarwanda 10 bakora umwuga wo kumurika imideli bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga.

Amélie Ikuzwe Fasolini

Ku myaka 12, Ikuzwe amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aho aba mu Butaliyani, abandi bita iwabo w’imideli.

Ikuzwe amaze kwitabira ibirori bikomeye aho mu Butaliyani birimo nk’ibya Pitti Immagine byabereye mu Mujyi wa Florence ndetse akaba akorana na Sosiyete nyinshi zo muri icyo gihugu.

Mu cyumweru cyahariwe Pitti Immagine, Ikuzwe ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda yanyuraga mu binyamakuru bitandukanye mu Butaliyani, abantu bagatangazwa n’uburyo uwo mwana ukiri muto yabashije kuzamuka vuba mu mwuga urimo ihangana rikomeye nko kumurika imideli.

Ikuzwe akorana na Sosiyete zitandukanye zirimo MSGM yamuhisemo kugira ngo akoreshwe ku mbuga nkoranyambaga zayo muri gahunda yayo yo kurwanya irondaruhu. Mu gitabo cy’iyo Sosiyete, Ikuzwe yatangajwe nk’umwana ukora imideli wabanyuze kurusha abandi.

Ku barebye filime ya ‘Dieci giorni con Babbo Natale’ yaciye ibintu mu Butaliyani, Ikuzwe yakinnyemo agace gato, umuhigo uhambaye kuko iyo filime yakinwemo n’abakinnyi b’ibikurankota mu Butaliyani barimo nka ‘Diego Abatantuono, Fabio di Luigi n’abandi.

Yakoranye n’Ibigo nka Fendi, MSGM, Versace, Armani, Beneton, Monalisa , Il GUFFO bakoranye akiri umwana muto, FAY, MC, OVS, Dolce&Gabbana , Ferretti Group n’ibindi.

Christelle Yambayisa

Christelle Yambayisa ni Umunyarwandakazi umurika imideli wabigize umwuga, ubikorera mu Bufaransa aho yabitangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko.

Uyu munyamideli amaze kwitabira ibirori by’imideli bikomeye birimo Paris, London na Milan fashion Week n’ibindi.

Yambayisa yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho yageze mu 1996 ari kumwe n’umuryango we. Nyuma yaje kujya kuba mu Mujyi wa Paris, ari na wo Murwa Mukuru w’u Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye na Vogue, Ishami ry’Igifaransa, mu gice cya ‘Une fille, un style’, Yambayisa w’imyaka 27 yatangaje ko yinjiye mu byo kumurika imideli mu buryo busa nk’impanuka.

Akunda abahanga imideli barimo Isabel Marant, Virginie Viard washinze Chanel, Raf Simons, Phoebe Philo na Jean Paul Gaultier. Christelle Yambayisa yize ibijyanye n’Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics).

Kalima Liliane

 

Kalima Liliane, ni Umunyarwandakazi ukomoka mu Karere ka Bugesera ariko ukorera akazi ke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa yageze muri Amerika ku myaka 15 aho yari agiye kwiga ndetse no kugerageza amahirwe mu bijyanye n’imikino ya Basketball na Volleyball. Yize muri Kaminuza ya Indiana University-Purdue University Indianapolis (IUPUI).

Avuga ko kuva akiri muto yakundaga imideli ari na cyo cyamuhesheje kubikora nk’umwuga, none ubu akaba ari umwe mu bayimurika mu birori nka New York Fashion Week bikomeye ku Isi.

Kalima yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 12 Mutarama mu 1994. Ubu atuye mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukobwa yabuze ababyeyi be bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba avuka mu muryango w’abana batatu.

Kalima yinjiye mu byo guhanga imideli nk’umwuga ahereye mu Mujyi wa Chicago ubwo yari akirangiza amashuri, aho yahise akorana na Factor Chosen iri mu nzu zikomeye zimurika imideli ku Isi. Iyi yayimazemo amezi atandatu mbere yo gukomereza akazi ke mu Mujyi wa New York.

Lilian Uwanyuze

Lilian Uwanyuze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe akorera akazi ko kumurika imideli, akaba yarageze muri icyo gihugu ku myaka 15.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2015 ubwo yifotozaga amafoto mu myambaro itandukanye mu Mujyi wa Los Angeles, amafoto yafashwe na kabuhariwe mu mwuga wo gufotora wo mu Kigo cya Beau Monde, kizwi cyane mu gukorana n’abanyamideli bakiri kuzamuka.

‘Beau Monde Society’ yashinzwe na Jennifer Nnamani mu 2013. Uyu Nnamani usanzwe atuye i New York, akaba ari nawe wagize uruhare rukomeye mu gufata amafoto y’uyu munyamideli.

Nnamani yasobanuye ko Uwanyuze ari umwe mu banyamideli batanga icyizere cy’ejo hazaza, aho amufata nk’urubuto rw’umugisha rwakuriye mu bibazo kubera ibyo yanyuzemo mu buto bwe.

Mu 2017, yashyizwe ku gifuniko cya album ya Reggae Gold gisanzwe gishyirwaho abakora imideli bo muri Jamaica n’abo mu Birwa bya Caraïbes.

Uwanyuze aheruka kuvugwa cyane mu Rwanda ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ‘Sufi Woman’ ya Jidenna iri kuri album yise ‘85 to Africa’.

Nadja Giramata

Nadja Giramata yavukiye mu Rwanda mu Mujyi wa Rubavu, ariko yakuriye mu Bufaransa aho yageze afite imyaka itanu.

Yageze mu Bufaransa asanzeyo mukuru we, nyuma aza kwimukira mu Bwongereza mu Mujyi wa Manchester ari naho yatangiriye ibyo kumurika imideli.

Uyu mukobwa yakoranye n’ibigo bikomeye mu by’imideli ku Isi ndetse yerekanye iyahanzwe n’abantu nka Tom Ford, Philip Treacy, Jasper Conran, Kimora Lee Simmons (wahoze ari umugore wa Russell Brand), Naeem Khan, Jenny Packham, Tadashi Shoji, Rodebjer, Lela Rose, Tracy Reese, Adam Selman, Daks, Amanda Wakeley n’abandi benshi.

Abahanga mu gutoranya abanyamideli bavumbuye impano ya Giramata ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Mujyi wa Manchester, aho yize ibyerekeye ‘Icyongereza n’Ubuvanganzo’, akaba anafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Amerika, aho atuye mu Mujyi wa New York.

Mu ndimi esheshatu avuga adategwa, harimo n’Ikinyarwanda gusa kuko amaze igihe kinini mu mahanga, hari amagambo amucika. Izindi ndimi Giramata avuga harimo Igifaransa, Igitaliyani, Icyesipanyoro, Igi-Portuguese n’Icyongereza.

Sonia Gisa

Sonia Gisa yamenyekanye ubwo yahagarariraga u Rwanda muri Miss Supranational mu 2015.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 ni umwe mu banyamideli bakomeye bakomoka mu Rwanda bakorera aka kazi hanze y’u Rwanda. Ubu atuye mu Bwongereza, akaba afashwa n’inzu zifasha abanyamideli zirimo D1LON Models.

Mu minsi ishize yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid na Burna Boy yitwa ‘Ginger’ iri kuri album ya Wizkid ya kane yise ‘Made in Lagos’.

Sonia Gisa wavuye mu Rwanda mu 2009 akajya gutura i Liège mu Bubiligi, yashyize hanze igitabo kigaragaza ubuzima bushaririye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avugamo uko bamwiciye umubyeyi we mu maso. Iki gitabo yacyise ‘Slaughter Baby’ cyangwa se ‘Le Massacre Des Innocents’.

Mu minsi ishize yabwiye yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo yakigize mu 2016, ashaka kwandika ku mateka ye kuko azi ko hari benshi bahuje amateka, akumva hari uburyo igitabo cye cyabagiraho ingaruka nziza.

Uretse kumurika imideli, Sonia Gisa ni umukinnyi wa filime, aho yakinnye muri ‘Rattrapage’ na ‘Very Valentine’. Mu 2015 yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational aza mu bakobwa 10 ba mbere ndetse aba na Miss Supranational Africa muri uwo mwaka.

Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Karongi.

Colombe Akiwacu

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 ni umwe mu bamurika imideli ku rwego mpuzamahanga, aho akomatanya aka kazi n’izindi nshingano.

Mu 2017 nibwo Akiwacu yakajije umurego mu byo kumurika imideli, aho yitabiriye igikorwa cyo kumurika imideli n’ibisuko by’umusatsi cya Arc en Sein mu Mujyi wa Paris.

Nyuma yitabiriye imurika ry’imideli muri Paris Fashion inshuro nyinshi hagati ya 2019 na 2020.

Icyo gihe yavuze  ko kuba ari umwe mu berekanye imyambaro muri Paris Fashion Week nta rindi banga akoresha ahubwo ko yitabiriye itoranywa ry’abanyamideli, ubundi yagira amahirwe bakamufata.

Akiwacu Colombe amaze imyaka itanu mu Bufaransa, aho amaze kwimariramo ibyo kumurika imideli ndetse ni kimwe mu bimutunze n’ubwo afite akandi kazi. Akorana n’inzu zifasha abanyamideli zo mu Bufaransa nka Digital Artists Agency Paris, Sport Models Paris na My Agency Paris.

Mu minsi yashize yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) mu isesenguramakuru (Data Analysis) yakuye muri Ecole de l’Intelligence Artificielle mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Kumbura Igihozo Kevine

Uyu mukobwa wavutse mu 1999, asanzwe aba mu Bushinwa aho yagiye kwiga mu 2018, ahita aninjira mu bikorwa byo kwerekana imideli, ibintu avuga ko yakuze akunda akanabikora.

Mu 2019, uyu mukobwa nibwo yatangiye iby’umwuga wo kumurika imideli n’ibindi bibishamikiyeho cyane ko afite inzu yitwa Keke Fashion House ihanga imyambaro.

Yifuza kuzaba umwe mu banyamideli bakomeye ku Isi by’umwihariko mu bakomoka mu Rwanda. Uretse impano yo kwerekana imideli, ni umuririmbyi w’indirimbo gakondo.

Uyu mukobwa yitabira ibikorwa byo kumurika imideli muri icyo gihugu, ariko kenshi kubera amasezerano agirana na sosiyete ziba zamuhaye akazi, ntakunze kwerekana amafoto y’ibyo bikorwa aba yitabiriye.

Judith Heard

Umunyamideli Kantengwa Judith uzwi nka Judith Heard ni umwe mu Banyarwanda bamaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga mu kumurika imideli. Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko afite inkomoko mu Rwanda ariko atuye muri Uganda.

Uretse kumurika imideli, yagiye yitabira amarushanwa y’ubwiza atandukanye arimo ‘Miss Elite World’ ndetse akegukana Ikamba rya Miss Elite Africa 2021, ubu arateganya kwitabira amarushanwa ya Miss Environment International 2022 mu Buhinde.

Judith Heard Kantengwa, ni umunyamideli w’umwuga. Avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi.

Happy Umurerwa Jacqueline

Umurerwa ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwanda utuye muri Afurika y’Epfo, aho yubatse izina rikomeye.

Uyu mukobwa yagiye agaragara mu binyamakuru bikomeye nka GQ, ELLE, FLITER, ZEN MAGAZINE, MALA MAGAZINE n’ibindi bitandukanye. Yanakoranye n’abahanzi b’imideli barimo aba Lanvin, Marie Saint Pierre, Balenciaga, Etro, Arkis n’abandi.

Izina rye rishyirwa mu mazina akomeye y’abamurika imideli bakomoka muri Afurika y’u Burasirazuba nka Ajak Deng na Grace Bol bo muri Sudan y’Epfo, Ajuma Nasenyana wo muri Kenya n’abandi.

Yavuze  ko gutangira urugendo rwo kumurika imideli bitari byoroshye. Ati “Buri gihe niyumvagamo kumurika imideli ndetse mbikunda cyane ariko byari bikomeye kuko umuryango wanjye utabyumvaga ndetse n’abantu batabyumva neza ko byatunga umuntu.”

Akomeza avuga ko hari iserukiramuco rya filime yagiyemo muri Canada, abakozi b’inzu ifasha abanyamideli yitwa Ford Modeling Agency (Ford Models) bakamusaba ko yakwinjira mu kumurika imideli akabitangira gutyo.

Inkuru ya IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *