Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda

Abanyarwanda 26 barimo abagabo 19, abagore batatu n’abana bane, bakiriwe ku mupaka w’u Rwanda uherereye mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa na Uganda, aho babanje gufungirwa igihe kirekire.

Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bavanywe muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho bari baragiye bafungirwa, bakanakorerwa iyicarubozo.

Bakigezwa ku mupaka, babanje gusuzumwa COVID-19 hanarebwa niba nta zindi ndwara cyangwa ibindi bibazo baba baragiriye muri gereza zo muri Uganda bari bafungiwemo.

Kuwa Mbere tariki 6 Ukuboza u Rwanda nabwo rwari rwakiriye abaturage barwo 35 bari birukanwe na Uganda. Mbere yaho nabwo iki gihugu cyari cyirukanye abandi banyarwanda 42.

Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda nyamara amakuru akavuga ko benshi muri aba birukanwa, babanza gusabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byakozwe hagati y’impande zombi nta musaruro byatanze.

src:IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *