Abanyarwanda 47 birukanywe na leta ya Uganda

Igihugu cya Uganda cyirukanye Abanyarwanda 47 ibashinja kuba bari ku butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bakiriwe kuri uyu wa Gatandatu ku mupaka wa Kagitumba.

Aba banyarwanda barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda. Bose bashinjwa ko binjiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko nubwo kuva mu 2017 kimwe n’abandi bagiye bashinjwa icyo cyaha babaga bafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Uganda.

Bakigera i Kagitumba, bapimwe Covid-19 mbere y’uko bajyanwa n’inzego z’u Rwanda mu duce baturukamo.Mu cyumweru gishize, Uganda yari yataye muri yombi abanyarwanda babiri ibashinja kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bari basanzwe bafite ibyangombwa bibibemerera nk’abanyeshuri ba Kaminuza.

Imibare myinshi y’abanyanyarwanda bamaze kwirukanwa muri Uganda mu myaka ine ishize, abo ni abagize amahirwe ntibafungwe bitwa intasi cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo.

Guhera mumwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.Ibiganiro byo gusubiza ibintu mu mujyo bigiye kumara imyaka itatu nta musaruro biratanga.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *