Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma bararira ayo kwarika nyuma yaho Abanye-Congo biraye mu maduka yabo

Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa goma bararira ayo kwarika nyuma yaho abakongomani biraye mu maduka yabo bakabasahura bakabasiga mara masa, kuri uyu munsi nibwo aba nye kongo  baramukiye mu myigaragambyo ubwo bamenaguraga amaduka y’abanyarwanda ubundi bakayiraramo bakayasahura, bigatuma inzego z’umutekano zirasa amasasu, bagahita bakwira imishwaro.

Iyi myigaragambyo yaramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, yanageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo abari bayirimo bashakaga gukoresha imbaraga ngo binjire ariko inzego z’umutekano za Congo zikababuza.

Ntibyaciriye aho kuko aba bashakaga kumena bariyeri ngo binjire mu Rwanda, babonye byanze ubundi bagatera amabuye menshi mu Rwanda, batuka Igihugu cy’igituranyi ndetse n’Abanyarwanda.

Bamaze kubuzwa kwinjira mu Rwanda bahise bahindukira birara mu maduka y’Abanyarwanda ari i Goma, batangira kuyasahura.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba bari biraye mu maduka y’Abanyarwanda, basohokana ibicuruzwa ubundi bakabirwanira bananiwe kubigabana.

Umwe mu basahuriwe amaduka n’ububiko, ni umucuruzi Sandro Shyaka uzwi cyane mu Karere ka Rubavu unamaze umwaka umwe ashimutiwe muri Congo.

Umwe mu bari i Goma, yatangaje ko aba bigabije amaduka y’Abanyarwanda bakayasahura, basanzwe ari insoresore zananiranye muri uyu Mujyi wa Goma, dore ko Polisi ari yo yabakomye mu nkokora ikarasa amasasu menshi mu kirere bakiruka.

Umunyarwanda umwe uba mu Mujyi wa Goma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yabwiye RADIOTV10 ko Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi batashywe n’ubwoba kubera iyi myigaragambyo kuko Abanye-Congo bari kubirukana.

Source: RADIOTV10

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *