Abanyarwanda baraburirwa n’ikigo gishinzwe itegenya gihe ko hateganyijwe imvura idasanzwe y’amahindu. Dore uduce tugomba kuba maso

Iki kigo cyatangaje  ko imvura nyinshi yamahindu iteganyijwe mu duce twinshi twigihugu harimo ntara y’amajyaruguru, Iburengerazuba n’amajyepfo uretse agace k’amayaga.

Inateganyijwe kandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n’iy’u Buhinde.

Iyi mvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 240 mu minsi 10. Meteo Rwanda, yavuze ko imvura nyinshi iteganyijwe izagira ingaruka zirimo; imyuzure hafi y’imigezi n’ibishanga, inkangu ahantu hatarwanyijwe isuri.

Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’imivu y’amazi no kwangirika kw’ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza n’ibindi.

Iki kigo kandi cyashishikarije abaturarwanda bose n’inzego zibifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba zijyanye no guhangana n’ibiza hifashishwa amakuru ajyanye n’iteganyagihe rizakomeza gutambutswa muri ibi bihe.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *