Abanyarwanda guhera ku myaka 18 nabo bagiye gutangira guhabwa urukingo rwa Covid 19

Gukingira icyorezo cya Covid 19 n’imwe mu ngamba ibihugu byinshi bishyize imbere mu rwego rwo gushaka ubwirinzi kubaturage bagize ibihugu.Biracyari ikibazo kugirango haboneke inkingo zihagije uho usanga ibihugu byinshi cyane ibyo muri afurika aho bigenda bibona inkingo mu byiciro, ibi akaba aribyo bituma gukingira bitihuta nkuko ibihugu bibyifuza.

U Rwanda ni igihugu ku mugabane wa furika cyagerageje kwitwara neza mugutanga inkingo, aho iziza zose zihita zihabwa abaturage ,kandi ugasanga abahawe urwo rukingo bose binjizwa muri sisitemu yabugenewe yo kubika amakuru,ibi bikaba bitandukanye nibihugu bimwe byagiye byakira inkigo zikarangiza igihe zitarahabwa abaturage.

Ubu rero mu Rwanda hagiye gutangirwa gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid 19 kubaturage bafite imyaka 18 gusubiza hejuru,cyane ko ubwo hatangirwaga gutwagwa urukingo hibanzwe kubakuze,abafite indwara zidakira,abo munzego zubuzima,abafite aho bahurira nabantu benshi,ibi byakozwe  mu rwego rwo gufasha ibi byiciro kongera ubudahangarwa bw’umubiri kuri Covid 19.

Kuba abantu bose barengeje imyaka 18 bemerewe kwikingiza, biratanga icyizere ko u Rwanda rushobora kugera ku ntego rwihaye y’uko ruzakingira 30% by’abaturage barwo bitarenze uyu mwaka.

Intego y’u Rwanda nuko nibura 60% by’abaturage barwo bzaba bamaze gukingirwa  bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *