Abanyeshuri bafite ibimenyetso bya COVID-19 basabwe kubanza gukira

Mu gihe kuri uyu wa Mbere taliki 10 Mutarama 2022, igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ari bwo gitangira, ndetse n’abanyeshuri biga bacumbikirwa bakaba ari bwo batangira kwerekeza ku bigo basanzwe bigaho, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umwana wese ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 agomba kuguma mu rugo akitabwaho kugeza akize.

Muri ibyo bimeyetso harimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane, nk’uko byasohotse mu mabwiriza ababyeyi n’abarezi bagomba kubahiriza, mu gihe abaa boherezwa ku mashuri yabo.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima riragira riti: “Umwana wese ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane, ntakwiye koherezwa ku ishuri ahubwo agomba kuguma mu rugo akitabwaho kugeza akize”.

Minisiteri y’ubuzima irashishikariza kandi ababyeyi gupimisha abana COVID-19, kuva ku b’imyaka itanu (5), hagakoreshwa uburyo bwihuse (Rapid test).

Mu gihe bibaye ngombwa ko ikigo cy’ishuri gisabye aanyeshuri kwipimisha, abayobozi b’amashuri barasabwa kuzajya bemerera ababyeyi gupimisha abana babo hakoreshejwe Rapid Test.

Minisiteri y’Ubuzima yongeye kwibutsa ababyeyi n’abarezi gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda no gufasha abana kuzubahiriza haba ku ishuri mu mashuri no mu ngo.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *