Abapolice 216 basubijwe muzima busanzwe.

Police y’u Rwanda tariki 06 Kanama 2021 yasubije mu buzima busanzwe aba police 216,Ni abapolisi basezerewe muri uyu urimo bagiye mu kirihuko cy’izabukuru, abasezerewe kubera impamvu z’uburwayi ndetse n’impamvu bwite.

Aba 216 barimo abapolisi bato 80, aba ofisiye bato 112, aba ofisiye bakuru 6 n’aba komiseri 4.

Komiseri Dani Munyuza Umuyobozi mukuru wa Polisi ku rwego rw’igihugu atangaza ko aba bapolisi bakoranye ubwitange no kwigomwa mu mirimo bari bashinzwe, akavuga ko polisi y’u Rwanda izakomeza kubazirikana.

uwavuze mu izina rya bagenzi be ariwe ACP Tony Kulamba yagize ati”tuzakomeza kwifatanya n’ubuyobozi bwigihugu ndetse n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibyo igihugu cyagezeho ,ndetse kandi tuzakomeza no kubungabunga umutekano w’abanyarwanda  muri rusange.

Johnston Busingye akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabwiye abasezerewe ko bagiye igihugu kibishimiye kubera imirimo myiza bakoze, abashimira cyane uruhare bagize mu gufasha abaturage gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

Johnston Busingye  Minisitiri w’Ubutabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *