Abapolisi 656 basoje inyigisho zibagira abofisiye bato

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Ukwakira 2021, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana (PTS-Gishari), harimo kubera umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi 656 barimo abagore 80, bose biteguye guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police.

Icyiciro cya 11 cy’amahugurwa y’abofisiye bato barangijemo ni cyo gifite umwihariko wo kuba ari cyo cya mbere kigizwe n’umubare munini, kandi kikaba cyaratojwe mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Mbere y’umuhango nyirizina wo kubaha ipeti,abapolisi barangije amahugurwa babanje gukora akarasisi kanyuze abitabiriye ibi birori barimo, abayobozi batandukanye n’ababyeyi babo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ni we uhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,muri uyi muhango.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari CP Robert Niyonshuti, yashimiye u izina ry’abarimu n’abapolisi ba Police Training School Gish CP Robert Niyonshuti yashimiye Minisitiri w’Intebe waje kuyobora uyu muhango wo gusoza amahugurwa ategura aba banyeshuri bari imbere yanyu kuba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko aya mahugurwa yatangiye taliki ya 31 Kanama 2021, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rwa ofisiye.

Mu imenyerezamwuga bamaze ibyumweru umunani mu bikorwa byo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali

CP Niyonshuti yagize ati:”Abanyeshuri bize mu bihe bigoranye by’icyorezo cya COVID-19 bituma batabona ibiruhuko ndetse ntibanasurwa nkuko byari bisanzwe bigenda, ibi ntibyatumye batezuka, bakomeje umuhate wo gukurikirana amasomo.”

Yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho Polisi y’u Rwanda ibikomora ku cyerekezo, inama n’ubushobozi, ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bugira uruhare mu gutuma ishuri rirushaho kwaguka haba ku bakozi, ibikoresho ndetse n’ibikorwa remezo.

Yanashimiye Minisiteri y’Ubutabera n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nama badahwema kutugira no kuduha ibyangombwa byose kugira ngo iri shuri rishobore kugera ku nshingano zaryo.

src:imvahonshya

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *