Abarimu 200 b’Abanya-Zimbabwe bagiye gutangira akazi mu Rwanda

Abarimu bagera kuri 200 bo muri Zimbabwe bazoherezwa mu Rwanda muri uku kwezi nyuma y’aho basoje neza ibizamini n’amahugurwa bibategura gutangira akazi binyuze mu masezerano yo guhererekanya abakozi ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize.

U Rwanda rwemeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477 baturutse muri iki gihugu.

Nyuma yo gushyira hanze amatangazo y’aka kazi, abarimu 500 ni bo batanze amadosiye agasaba hatoranywa 401 ari na bo bakoze ikizamini cy’ikiganiro mu kwezi gushize ariko 224 baba ari bo batsinda nk’uko ikinyamakuru Chronicle cyo muri Zimbabwe cyabitangaje.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Simon Masanga, yatangaje ko abakandida batsinze bakanahugurwa bazoherezwa mu Rwanda ku wa 17 Ukwakira uyu mwaka.

Yagize ati “Ibikorwa byo gushaka abarimu birakomeje. Kugeza ubu twarangije icyiciro cy’abarimu 200; mu gihe nta gihindutse kuri gahunda ihari bazoherezwa ku wa 17 Ukwakira.”

Amahugurwa ategura aba barimu yatanzwe n’impuguke zo muri Zimbabwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bahabwa amakuru y’ibanze mbere yo gutangira akazi kabo mu gihugu gishya.

Mbere yo guhabwa ayo amahugurwa babanje guhabwa ibizamini byanditse hakoreshejwe iyakure ndetse n’iby’ikiganiro ni ko byakozwe, byose bikaba byararangiye mu mpera za Kanama uyu mwaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda wari unayoboye itsinda ryakurikiranye ikizamini cy’ikiganiro n’amahugurwa y’aba barimu, Charles Karakye, yatangaje ko ibyo bazagenerwa bizaba bishimishije.

Ati “Icyo navuga ni uko ibyo bagenewe bishimishije. Sinatangaza ingano y’ibyo tuzabaha ariko uyu ni umushinga ukomeye hagati ya guverinoma z’ibihugu byombi.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza, Prof. Paul Mavima, yatangaje ko abo barimu bazafatwa neza mu Rwanda kandi ko ari ikintu iyi minisiteri izakurikiranira hafi.

Biteganyijwe ko bazigisha mu byiciro bine birimo icy’uburezi bw’ibanze, imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ubumenyingiro mu mashuri makuru ndetse n’icya kaminuza n’amashuri makuru.

Abakandida bazigisha mu mashuri y’imyuga yo ku rwego rwa kaminuza n’abo mu by’ubuvuzi basonewe ikizamini cyanditse bakoreshwa icy’ikiganiro gusa kuko bafatwaga nk’abashoboye.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *