Abarimu bashya bagera ku 1300 bagiye gushyirwa mu kazi ka Leta

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze rwatangaje ko rugiye kongera abarimu bashya mu kazi ka Leta mu turere dutandukanye aho byagiye bigaragara ko hari icyuho mu masomo mu bigo bimwe na bimwe.

Aba barimu bagiye gushyirwa mu kazi ni 1359 batsinze ibizamini bari bahawe byo kwigisha, basabwe kwihutira kujyanyana ibyangombwa byuzuye mu turere bagiye boherezwamo.

Itangazo REB yanyujije ku rukuta rwa Twitter, rikomeza rigaragaza ko abo barimu bagiye kongerwa mu kazi rinabasaba gutanga ibyangombwa byuzuye.

Rigira riti “REB iramenyesha ko yashyize hanze urutonde rw’ abakandida 1359 batsinze ikizami cyo kwigisha. Aba bakandida barasabwa kwihutira kujyana ibyangombwa byuzuye mu Turere boherejwemo”.

Mu minsi yashize hari ikibazo cy’abarimu mu masomo atandukanye by’ubwihariko mu mashuri aherereye mu bice by’icyaro ndetse n’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Hari ubwo wasangaga ikigo runaka abanyeshuri bataka ko nta barimu bafite, bakanagaragaza impungenge bibateye mu myigire yabo ari nacyo aba barimu bashya bashyiriweho kugira ngo hazibwe icyuho.

Aba barimu bashya bagiye koherezwa mu turere 10 ari two Rusizi, Rutsiro, Rwamagana, Ruhango, Rulindo, Rubavu, Nyanza, Nyaruguru, Nyarugenge na Nyamagabe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aherutse gusobanura ko abarimu bava mu kazi bakiri benshi kandi ko ari ikibazo gihangayikishije.

Yabivuze mu kiganiro yatanze mu Nama y’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ku wa 31 Werurwe 2022, cyagarukaga ku ngamba guteza imbere uburezi n’ireme ryabwo.

Dr Uwamariya yagaragaje ko guta ishuri kw’abana bijyana no kuva mu kazi kw’abarimu.

Yavuze ko nibura buri kwezi abagera ku 1000 bava mu kazi ku buryo hajya gushira umwaka bageze ku bihumbi 10 ari na yo mpamvu gushaka abashya bitajya birangira.

Icyo gihe yavuze ko Minisiteri yifuza kugira umubare munini w’abarimu bakora ibizamini by’akazi baba bategereje mu gihe hari abavuyemo bakabasimbura bitabaye ngombwa ko umwaka urangira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *