Abatalibani bahanishije abantu kubica barangije babamanika mu mujyi rwagati

Mu rwego rwo gutanga isomo kubandi banyagihugu ,abatalibani bafashe abantu bashinjwa gushimuta  babica  babamanitse.

Aba bamanitswe ahantu hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Herat, aho iki gikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe gusa umuyobozi wuzwi cyane mu Batalibani atangaje ko ibihano bikakaye nko kunyonga cyangwa guca ibice by’imibiri bishobora gusubizwaho mu gihugu.

Inkuru dukesha  BBC ivuga ko umuyobozi wo muri Herat avuga ko abo bagabo bishwe barasana n’Abatalibani bari bashimuse umunyemari n’umuhungu we.Ababa muri uyu mujyi bavuga ko umwe mu mirambo wahise umanikwa ku munyururu w’ikimashini gipakurura imizigo mu mujyi rwagati.

Umucuruzi witwa Wazir Ahmad Seddiqi kandi avuga ko imirambo ine ari yo yazanywe umwe ukamanikwa aho, indi ikamanikwa ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *