Abateguye igitaramo cya Koffi Olomide basubije abifuza ko gisubikwa

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi impaka z’Abanyarwanda basaba ko igitaramo Koffi Olomide agiye gukorera mu Rwanda cyasubikwa kubera ibirego ashinjwa byo guhohotera abagore.

Babisabaga bavuga ko uyu muhanzi atakwemerewe gutaramira mu Rwanda mu gihe akurikiranweho ibyaha byo guhohotera abagore no gufata ku ngufu abakiri bato.

Intore Entertainment yateguye iki gitaramo yasohoye itangazo rivuga ko bubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu “by’umwihariko igitsinagore” ariko atari abacamanza ndetse bubasha bafite bwo kuvuga ku myitwarire no ku manza ze ziri mu nkiko

Iyi kompanyi yavuze ko bubaha kandi bazirikana abakunzi b’umuziki ndetse ko ibirego Koffi Olomide ashinjwa bizakurikiranwa n’inkiko zibishinzwe.

Bavuze ko intego yabo ari uguhuriza hamwe abantu, kandi ko bazakomeza guharanira kuba muri uwo murongo.

Intore Entertainment mu minsi ishize yari yahamije ko King James, Yvan Buravan na Chris Hat ari bo bahanzi batoranyijwe kuzaririmbana na Koffi Olomide.

Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *