Abayobozi 10 mu Majyaruguru ntabwo bakuweho ahubwo barirukanwe-Minisitiri Musabyimana

Yagize ati “Abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ni batuze batekane nta byacitse, kuba abayobozi icumi bakwirukanwa kuko birukanwe, nta n’ubwo bakuweho mu bundi buryo ahubwo birukanwe, ni ikibazo kijyanye no kubazwa inshingano nka kimwe mu by’ibanze twiyemeje nk’igihugu, aho twiyemeje guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure no kubazwa inshingano”.

 

Mu kiganiro yagiranye na Radio Musanze kuri uyu wa kane, Minisitiri Musabyimana yavuze ko abo bayobozi bananiwe kuzuza inshingano zijyanye no guharanira ndetse no kurinda abanyarwanda amacakubiri, nk’uko ari inshingano z’ubuyobozi kurinda abaturage amacakubiri.

 

Ati “No mu ndahiro zacu turahira ko tuzaharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda mu nshingano dufite, rero hari icyuho cyagiye kigaragara mu mikorere yabo aho byahaye icyuho ibintu bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda”.

 

Arongera ati “Aho tubiboneye, twagiye tuganira na bo dusanga bamwe muri abo bayobozi batumva uko ikibazo giteye cyangwa se batumva ko tugomba gufatanya kugira ngo ibyo bintu tubirwanye, biba ngombwa ko bahindurwa, ibyo ntabwo ari igikuba cyacitse ni ibintu bisanzwe bibaho mu mikorere ya Leta yose ifite amahame igenderaho, Leta yiyubaha ikunda abaturage bayo”.

 

Minisitiri Musabyimana yabitangaje nyuma y’uruzinduko yagiriye mu karere ka Musanze ku itariki 10 Kanama 2023, aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Ingabire Assumpta, aho bagiranye inama n’abayobozi b’agateganyo b’akarere ka Musanze, Gakenke na Burera, n’Inama Njyanama z’utwo turere.

 

Yavuze ko muri iyo nama baganiriye ku mikorere, imigenzereze n’imyitwarire yagiye igaragara haba mu nshingano az’abayobozi birukanwe ndetse n’imyitwarire y’abaturage igomba guhinduka.

 

Yavuze ko inshingano za mbere z’abayobozi ari ugufasha abaturage, kugira ngo imwe mu myitwarire imivugire n’ibikorwa bidaha agaciro Ubumwe bw’Abanyarwanda bamenye ibyaribyo, babigendere kure, banaganira ku murongo ujyanye no guha agaciro n’umurongo ibyo abaturage bakora.

 

Ati “Ariko ibiha icyuho mu gutanya Abanyarwanda, ibyo twumvikanye ko bagiye kubikurikirana bakabimenya noneho bakaganira na ba nyirabyo n’ababirimo, kugira ngo ibyo bibazo bihabwe umurongo”.

 

Arongera ati “Ikindi twumvikanye n’uko bagomba gukora inshingano zabo kugira ngo hatagira uwuririra ku cyuho kijya kigaragara cyane cyane mu mikoranire hagati y’abaturage n’inzego za Leta, ugasanga ashyizeho ubundi buryo busimbura gahunda za Leta, twumvikana ko twese dukwiye guhana amakuru ku kintu cyose cyahungabanmya ubumwe bw’Abanyarwanda”.

 

Abaturage batuze kuba mu kimina nta kibazo

 

Minisitiri Musabyimana abajijwe ku mpungenge abaturage basanzwe bahurira mu bimina (ibibina), nyuma y’impungenge bakomeje guterwa n’ikibazo cy’inama y’Abakono, Minisitiri yamaze impungenge abaturage.

 

Ati “Kuba mu kimina ntabwo ari ikosa, kuvukira mu karere aka naka ntabwo ari ikosa, kuba mu ishyirahanwe runaka ntabwo ari ikosa, ikibazo kivuka iyo ukoresheje ibyo kugira ngo ukumire abandi ku byiza igihugu gifite”.

 

Yavuze ko ibimina ari gahunda ya Leta ifasha umuturage mu kwiteza imbere mu buryo bunyuranye, kubona amafaranga ya Mituwere n’ibindi.

 

Ati “Icyo dushaka ni ukurinda abaturage ivangura iryariryo ryose ryaturuka mu kwishyira hamwe, kuba ufite umuryango uvukamo ntabwo ari icyaha, tuzakomeza kuba mu miryango y’ikinyarwanda tuzi, tuzakomeza kuba abazigaba, tuzaba abasinga tuzaba n’abandi, ibyo nta wabikwaka kuko niko wavutse ariko icyo tuzabarinda n’uko byakubuza amahirwe abandi banyarwanda bafite”.

 

Yongeye agira ati “Gushyiraho ikimina rwose ntabwo ari ikibazo abaturage batuze, ariko ikimina gishingiye ku moko, ku muryango wirukana abandi, cyangwa se ugashyiraho ikimina giha urwaho imbaraga zidusenya icyo cyaba ari ikibazo, hari ibyo twagiye tubona ugasanga ikimina gishingiye ku muryango ntigiha umwanya abandi, kandi ibimina ubundi bigamije gufasha abantu kwiteza imbere”.

 

Yavuze ko ibimina biheza abatavuka muri ako gace abaturage babyirinda, ibimina bikabaho ariko bigafungurwa ku banyarwanda hose.

 

Ati “Iyo urebera ibintu byose mu dutsiko mwegeranye mubo musangira iki n’iki, bikubuza nawe gutekereza byagutse bikaba byabangamira na rya hamwe dufite ryo kureba kure, ugasanga abantu aho kugira ngo bishyire hamwe batere imbere, ahubwo barifungirana mu mitekerereze no mu mikorere, kandi ikimina kigize abantu benshi bavuye ahantu hanyuranye, ni ubwenge, ni amaboko mubona ndetse n’imari mukoresha ishobora kwiyongera, icyari ikimina kikabyara sosiyete ikomeye”.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *