Abdelaziz Bouteflika wabaye Perezida wa Algeria yapfuye

Abdelaziz Bouteflika  yapfuye kuri uyu wa Gatanu nkuko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Abdelaziz Bouteflika   w’imyaka 84 yapfuye nyuma y’imyaka ibiri akuwe ku butegetsi yari amazeho imyaka isaga 20.

Bouteflika yabonye isuba mu 1937, avukira mu gace ka Oudja muri Maroc. We n’umuryango we bimukiye muri Algeria akiri muto cyane.

Nyuma yo kuyobora manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga,Uyu mukambwe Bouteflika yiyongeje iya gatatu n’iya kane . .

Ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatanu, imyigaragambyo yatangiye mu gihugu hose. Kubera igitutu cy’igisirikare n’icy’abaturage bamusabaga kwegura, tariki 2 Mata 2019 yavuze ko arekuye ubutegetsi.Uwo munsi ni nabwo aheruka kugaragara mu ruhame no kuri Televiziyo y’Igihugu.

Abdelaziz Bouteflika atabarutse afite imyaka 84

Former Algerian President Abdelaziz Bouteflika Dies at 84 Abdelaziz Bouteflika yitabye imana.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *