Abenshi batewe ubwuzu na Video umukuru w’igihugu Paul Kagame yagaragaye hamwe n’umuryangowe akinisha umwuzukuru we

Ku mbuga nkoranya mbaga hakwirakwiye amashusho agaragaza umukuru w’igihugu Paul Kagame arikumwe n’umufasha we Jeanette Kagame ateruye umwuzukuru wabo muto, Perezida agaragaza ubwuzu yari afiteye umwuzukuru we aho yamukinishaga.

N’amashusho yakiranywe ubwuzu nabatari bake cyane ko nk’umubyeyi uwari wese ku mubona akinisha umwana aba ari ibintu bishimishije .

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo aya mashusho yagiye hanze aho buri wese wayabonaga yahitaga ayaha mugenzi we ndetse abatari bake bayashyize kuri Status ya whatsApp yabo.

Umukuru w’igihugu akunze kugaragaza urukundo akunda abuzukuru be, dore ko atari ubwambere agaragaye mu mashusho ari kumwe nabo,nkaho mu minsi yashije yigeze kugaragaza umwuzukuru we mukuru yamusanze ku kazi agaragaza ko aje kumufata ngo ajye kuruhuka.

Muri aya mashusho  hagaragaye kandi Ange Kagame kuruhande, ubona ko yishimiye kuba ari kumwe n’umuryango we muri ibi bihe byo kwinjira mu mwaka mushya wa 2023.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bamaze kwibaruka abana 2 b’abakobwa, ari nabo buzukuru umuryango wa Perezida Kagame ufite.

Abazukuru ba Perezida Paul Kagame hamwe n’ababyeyi babo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *