Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda baramara icyumweru i Roma

Buri myaka itanu Abepisikopi Gatolika mu bihugu byose ku Isi babona ubutumire bwa Papa, aho bajya guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma bakaganira na Papa, n’izindi nzego zinyuranye zifasha Papa mu butumwa bwa Kiliziya ku isi.

Ni muri urwo rwego Abepisikopi Gatolika babonye ubutumire bwa Papa, aho bagiye kumara icyumweru i Roma, mu rugendo bazatangira tariki 06 Werurwe bakazarusoza tariki 11 Werurwe 2023.

N’ubwo Abepisikopi bakorera uruzinduko i Roma uko imyaka itanu ishize, imyaka yari imaze kuba icyenda badakora urwo ruzinduko rwitwa Visite Ad Limina, bakaba baherukaga i Roma muri 2014.

Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ku mpamvu z’urwo ruzinduko, ati “Ni Papa udutumira. Impamvu byatinze ni uko hari ibihugu atarakira tukagenda dukurikirana, none igihe cyacu cyagera ati u Rwanda ni rwo rutumiwe. Twabonye ubutumire bwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2022”.

Nk’uko Cardinal Kambanda akomeza abivuga, zimwe mu mpamvu zatumye Abepiskopi b’u Rwanda bamaze imyaka hafi icyenda badakora urwo ruzinduko, harimo imyaka ibiri y’icyorezo cya COVID-19, aho ingendo zahagaritswe.

Indi mpamvu ngo ni uko Papa Francisco yari afite gahunda nyinshi, hakiyongeraho n’intege nke kubera izabukuru, ibyo bituma urwo rugendo rukomeza gusubikwa.

Cadinal Kambanda avuga ko bimwe mu byo Kiliziya yagezeho muri iyo myaka icyenda, muri Raporo bagiye gushyikiriza Papa birimo kuba iyogezabutumwa ryarageze kuri benshi nyuma y’uko Paruwasi ziyongereye, Abihayimana n’Abiyeguriye Imana bariyongera, hiyongera kandi n’ingo z’Abakirisitu.

Muri iyo myaka kandi, Kiliziya yahimbaje Yubile y’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda, na Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda, ndetse na Yubile y’imyaka100 y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana hakaba hanategurwa Yubile y’imyaka 2,025 y’itangira rya Kiliziya ku isi.

Kiliziya mu Rwanda mu nzira zo kunguka izindi Diyosezi

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika mu Rwanda igizwe na Diyosezi icyenda, hakaba harakomeje kwifuzwa ko zimwe muri Diyosezi nini zagabanywamo izindi kubera ubunini bwazo, mu rwego rwo kurushaho kwegera Abakirisitu.

Zimwe muri izo Diyosezi nini, harimo iya Nyundo aho byakomeje kwifuzwa ko yabyara Diyosezi nshya ya Kibuye.

Indi Diyosezi nini ni iya Byumba, aho byifujwe ko yabyara indi ya Nyagatare mu gice cy’Umutara.

Ni muri urwo rwego, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko mu byo bazaganira na Papa mu butumwa bazamushyikiriza, harimo kuba Diyosezi zakongerwa mu rwego rwo kurushaho kwegera abakirisitu.

Ati “Ubusanzwe mu ruzinduko nk’uru hari ubutumwa tuba tugiye kumusangiza, uko Kiliziya irimo kugenda yaguka, Paruwasi nshya zamaze gushingwa n’abakirisitu bariyongera, ni ukwiga ukuntu Diyosezi zikiri nini zagabanywa kugira ngo dushobore kwegera abakirisitu kurushaho”.

Arongera ati “Biri mu bubasha bwacu nk’Abepisikopi gushinga Paruwasi, ariko gushinga Diyosezi nshya biri mu bubasha bwa Papa, ikindi dufite imiryango mishya ivuka y’Abiyeguriye Imana, imiryango mishya ivuka tubanza kuyisuzuma, hanyuma ikemezwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma”.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *