Abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’ bashyizwe igorora

Guverinoma y’u Rwanda iri hafi kwemeza itegeko rishya rizaba riteganya ikorwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ku modoka za ‘Automatique’, byakunze kwifuzwa na benshi.

Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yitabye Sena y’u Rwanda, agiye gusobanura ibijyanye n’ubwikorezi bw’abantu, aho yanabajijwe ku bijyanye n’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bamwe mu Basenateri bavuze ko gutsinda ibi bizamini bikiri ingorabahizi, ndetse banagaruka ku mushinga w’itegeko wagombaga gutuma hatangizwa ikorwa ry’ibizamini ku modoka za Automatique.

Senateri Evode Uwizeyimana wavuze ko kuba iri tegeko ritarashyirwa mu bikorwa, ari bimwe mu ntandaro z’abakomeje kujya “gushugurika impushya” mu Bihugu by’abaturanyi, akibaza icyabuze ngo iryo tegeko rishyirwe mu bikorwa.

Ati “Iryo tegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu muri ‘Tiroir’ [akabati] ntazi ngo ni iyande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi aha ngaha. Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri za Perimi z’abantu, twavugaga imodoka za automatique […] iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya demarrage a côte […] demarrage ku modoka automatique mumbwire ahantu bayikoresha?”

Senateri Evode avuga ko abantu bifuza impushya zo gutwara imodoka za Automatique bakwiye guhabwa ibizamini byazo, ariko n’abifuza iza manuel na bo bakabikora.

Ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana asubiza Senateri Evode kuri iki kibazo, yavuze ko iri tegeko riri gukorwaho kugira ngo ritangire kubahirizwa.

Yavuze kandi ko hari kurebwa uburyo hazatangira gushyirwa mu bikorwa impinduka mu gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi ko na byo biri bugufi, kuko ibikorwa remezo bizifashishwa byamaze kuboneka.

Ati “Dufite nka santere ya Busanza [Ikigo cya Polisi kizajya gikorerwamo ibizamini] cyamaze kuzura, dufite driving testing center imeze neza cyane ya Busanza, ifite ibikoresho byiza cyane bigezweho, ifite ikoranabuhanga rigezweho.”

Dr Nsabimana Ernest avuga ko inzego zirebwa n’iki kigo ziri kuganira “kugira ngo abantu batangire kuyikoresha mu buryo bwa vuba, kandi urabona ko hari icyizere kuko ibikorwa remezo birahari, ibikoresho byose byamaze kuhagera, ku buryo twizera ko bizatangira gukora mu gihe kitarambiranye, maze abashaka kuba batunga perimi ziri automatique, akaba rwose bitamugora.”

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yamaze gutegura uburyo hazajya hakorwa ibi bizamini by’impushya zo gutwara imodoka za Automatique ku buryo hari icyizere ko bizatangira vuba.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *